skol
fortebet

Mikel Arteta yasezeranyije abafana ba Arsenal ikintu gikomeye nyuma yo kwihaniza Chelsea

Yanditswe: Sunday 27, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,wari mu bihe bibi cyane n’ikipe ya Arsenal nyuma yo kumara iminsi 56 atsindwa umusubirizo,yabwiye abafana b’iyi kipe ko intsinzi baraye babonye imbere ya Chelsea igiye kubabera ikibatsi cy’impinduka bave mu makipe amanuka begere imbere.

Sponsored Ad

Arsenal ntiyaherukaga gutsinda muri Premier League nyuma y’aho Pierre-Emerick Aubameyang ayitsindiye Manchester United igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo.

Arsenal yaheruka kumara imikino umunani yose idatsinda muri Premier League mu 1993.

Yari imaze kandi gutsinda imikino ibiri gusa muri 17 zose yari imaze guhura na Chelsea, ariko yaraye yipakuruye uwo muzigo wose maze ikubita Chelsea ibitego 3-1.
Igice cya mbere cyarangiye Arsenal ifite ibitego 2-0 bwa Chelsea, ibifashijwemo na Alexandre Lacazette na Granit Xhaka.

Arteta yagize ati: " Abakinnyi bari bababaye, abafana bari bababaye ariko uyu munsi wari umunsi udasanzwe. Ni ibintu bidakunze kubaho mu karuhuko k’umunsi wa Noheri [Boxing Day],gukina umukino ukomeye nk’uyu ugashobora gutsinda nkuko twatsinze".

Reka twizere ko iyi ari intangiriro yo gutsinda,ko icyizere kigiye kwiyongera mu ikipe kuko ndabizi ko bashobora gukomeza gukina ku rwego nk’urw’uyu munsi.Tuzi ukuntu Chelsea ari ikipe nziza ariko mu bihe bikomeye twayitsinze.”

Arsenal yatunguye benshi kuko yakinnye uyu mukino idafite myugariro iri kugenderaho Gabriel Magalhaes,yashyizwe mu kato kuko yahuye n’uwanduye Covid-19 mu gihe David Luiz na Willian bakuwe mu ikipe bivugwa ko barwaye ubundi burwayi butari Coronavirus gusa benshi bemeza ko aba bagabo 2 bari ku rwego rwo hasi.

Ku rundi ruhande,Arteta yahaye amahirwe abana bato banigaragaje cyane barimo Emile Smith Rowe, Gabriel Martinelli na Bukayo Saka biyongereyeho myugariro Pablo Mari waherukaga gukina mu mwaka w’imikino washize.

Arteta yakomeje agira ati “Kuva ku ifirimbi ya mbere wabonaga ko abakinnyi bafite ingufu nyinshi kandi bafite n’ishyaka ryo gutsinda uyu mukino.

Umunezero wari mwinshi nyuma y’umukino, wabonaga ko bari banyotewe intsinzi. Nishimiye abakinnyi ndetse n’abakunzi bacu - twabaciye intege mu byumweru bitari bike, rero uyu munsi wari uwo kubaha ikintu cyo kwishimira.

Umutoza Frank Lampard yavuze ko ikipe ye nta bushobozi ifite bwo gutwara Premier League kuko idahozaho mu gutsinda ndetse yemeje ko abakinnyi be ari abanebwe batitanze uko bikwiriye kuwa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa