skol
fortebet

Mikel Arteta yatangaje ikintu cyamutunguye kuri myugariro Gabriel

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta,yavuze ko atatunguwe n’uko Willian yitwaye kubera ko amaze imyaka myinshi akina muri Premier League ariko ngo yatunguwe na Gabriel wakinnye umukino we wa mbere ndetse amaze amezi 6 adakina ariko akitwara neza cyane.

Sponsored Ad

Willian yarangije umukino wo ku munsi w’ejo Arsenal yatsinzemo Fulham ibitego 3-0 atanze imipira 3 yavuyemo ibitego gusa uyu Gabriel ku mukino we wa mbere yatsinze igitego ndetse mu mipira 113 yahaye bagenzi be 107 yabagezeho.

Mikel Arteta yashimiye Willian na Gabriel uko bitwaye gusa yongeraho ko uyu myugariro w’umunya Brazil yamutunguye kubera uko yitwaye kandi yari amaze amezi 6 adakina ndetse ngo yamuhaye umwanya yitoje inshuro nke.

Yagize ati “Bitwaye neza cyane.Kuri Willian azi iyi shampiyona n’iki gihugu ndetse yanamaze no kwisunga mu ikipe.Mbere y’umukino nari nzi neza ko aritwara neza.

Kuri Gabriel ryari ihurizo rikomeye kuri we uyu munsi kubanza mu kibuga.Yari amaze amezi 6 adakina ruhago ariko imikinire ye yari myiza cyane.

Nifuje kumuha iminota mike kubera ko yitoje iminsi mike n’ikipe ariko yari amaze amezi 6 adakina irushanwa na rimwe ariyo mpamvu hari ubwoba ko ashobora kuvunika,ariko yakinnye neza ndetse yari anafite imbaraga.Yishimiye cyane guhabwa umwanya wo gukina.”

Ku wa Kabiri Nzeri 2020,nibwo Arsenal yasinyishije myugariro w’Umunya-Brésil, Gabriel Magalhães, wakinaga muri Lille yo mu Bufaransa kuri miliyoni 23.14 z’amapawundi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukinisha ukuguru kw’imoso, yakinnye imikino 34 mu marushanwa yose yakiniye Lille mu mwaka ushize w’imikino, iba iya kane muri Ligue 1.

Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Arsenal, Edu Gaspar, yatangaje ko Gabriel ari umukinnyi ufite ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru wifuzwaga n’amakipe menshi.

Ati "Ni umukinnyi mwiza umutoza Mikel [Arteta] n’abandi bakorana bazafasha kwibona mu ikipe.”

Gabriel Magalhães yasanze mu ikipe abandi Banya-Brésil barimo David Luiz, Gabriel Martinelli na Willian Borges da Silva bamufashije kwisanga.


Gabriel yashimiwe n’umutoza Arteta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa