skol
fortebet

Mikel Arteta yavuze ku makuru yemeza ko yashwanye na benshi mu bakinnyi ba Arsenal

Yanditswe: Wednesday 16, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta utamerewe neza muri iyi minsi kubera gutsindwa umusubirizo yatangaje ko nubwo bitamworohera gutuma buri mukinnyi wa Arsenal yishima ariko ko atishimiye ibihuha bikomeje kuvugwa mu ikipe ye birimo n’ibyemeza ko yashwanye na bamwe mu bakinnyi be ariyo mpamvu umusaruro wabuze.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka Emirates yatangaza ko umutoza Arteta yashwanye na bamwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe ndetse ko ngo nta jambo agifite mu rwambariro rw’iyi kipe.

Kugeza ubu,Arsenal iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12 aho irusha amanota 5 gusa amakipe ari mu murongo wo kumanuka.

Mu minsi ishize,Arteta yatangaje ko yiteguye kumerera nabi umuntu ushyira hanze amakuru y’imbere mu ikipe mbere y’umukino wa Bunley yatsinzwemo igitego 1-0.

Abajijwe ibivugwa ko yashwanye na bamwe mu akinnyi ba Arsenal,Mikel Arteta yagize ati “Nabivuze inshuro nyinshi ko igihe ufite ikipe iri kunyura mu bintu bitandukanye.Ntabwo byoroshye gushimisha abakinnyi 31 bose bo mu ikipe.
Ntabwo bishoboka kandi nta kipe nimwe nzi ku isi ibyo byashobotse ariko iyo utsinzwe ibintu bijya hanze ari byinshi bigamije kugushyiraho igitutu no kukurangaza.Ibyo ntacyo bimbwiye.

Uba ukeneye kuba inshuti no kubaka umubano n’abakinnyi kuko ibyo wubaka byose aribo bagufasha kubigeraho gusa nabo baba bagomba kugirira icyizere ibyo ushaka ko bakora.Baba bagomba kukubaha nk’umugabo bakanakubaha iyo uri kuvugana nabo.”

Benshi bakomeje kwibaza ku kinyabupfura gike cya bamwe mu bakinnyi ba Arsenal kuko kuva uyu mutoza yayigeramo amaze guhabwa amakarita atukura 6 kurusha andi makipe yose amukurikiye muri Premier League afite 3.

Arteta yavuze ko nta kibazo cy’ikinyabupfura gike abona ku bakinnyi be kuko ngo amakarita atukura bahawe kubera impamvu z’imyitwarire ari 2 mu gihe izindi 4 zaturutse ku kwitanga gukabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa