skol
fortebet

Mikel Arteta yazamuwe mu ntera kubera kwitwara neza mu mezi 9 gusa amaze muri Arsenal

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yazamuye mu ntera umutoza wayo Mikel Arteta imukura ku kuba umutoza gusa ahubwo imugira umucungamutungo wayo aho ubu yemerewe gufata ibyemezo binyuranye mu kugura no kugurisha abakinnyi n’ibindi bijyanye n’iterambere ry’ikipe ya mbere [manager].

Sponsored Ad

Nyuma yo kugenda kwa Arsene Wenger,ikipe ya Arsenal yahagaritse umwanya wa Manager ahubwo Unai Emery imugira umutoza mukuru cyo kimwe na Arteta akikiza.

Mu ijoro ryakeye nibwo Arsenal yatangaje ko uyu mwanya wari ufitwe na Wenger wahawe na Arteta kugira ngo akomeze guteza imbere ikipe nkuko yabigenje mu mezi make ayimazemo.

Mu ukuboza umwaka ushize nibwo Arteta yagizwe umutoza mukuru wa Arsenal ariko ntabwo bimutwaye igihe kinini ngo akore ku mutima abamuhaye akazi kuko umuyobozi mukuru muri Arsenal, Vinai Venkatesham,yavuze ko yitwaye neza mu bihe bibi cyane kurusha ibindi iyi kipe yanyuzemo mu myaka 134 imaze ishinzwe.

Yagize ati “Ntiyabaye umutoza mukuru gusa ubwo yageraga mu ikipe.Yakoze ibirenze ibyo.Kumuzamura mu ntera n’ukumushimira ku byo amaze gukora kuva yagera mu ikipe ndetse n’ubushobozi Mikel afite.

Mu mezi 9 gusa Mikel amaze mu ikipe ya Arsenal nta na handi hantu yatoje,yayihesheje igikombe cya FA Cup atsinze ibigugu byose mu Bwongereza hanyuma anatwara Community Shield.

Vinai Venkatesham yakomeje ati “Twabonye ubushobozi bwe tubona burenze kuba umutoza mukuru gusa ahubwo akwiriye kuba manager.

Ubu Mikel na Edu bombi bagiye gufatanya inshingano zo mu ikipe ya mbere zirimo gushaka abakinnyi,gupima abakinnyi,umusaruro mwiza,kugura abakinnyi.Byose bazabikorera hamwe.”

Muri ibi bihe bya Covid-19,Arteta yafashije Arsenal kumvisha abakinnyi kugabanya umushahara,kuzana abakinnyi muri Arsenal anumvikana na Pierre-Emerick Aubameyang.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa