skol
fortebet

Minisiteri ya Siporo yahagaritse imikino kugeza muri Nzeri 2020

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yamaze gushyira hanze itangazo rivuga ko imikino mu Rwanda izagaruka mu kwezi kwa Cyenda 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse gahunda zose zijyanye na siporo.

Sponsored Ad

Minisiteri ya siporo yatangaje ko ishingiye ku myanzuro y’Inama y’abaminisitiri yafashwe kuwa 30 Mata 2020,ko gahunda z’imikino zigomba kuba zihagaze yafashe umwanzuro wo guhagarika imikino kugeza muri Nzeri 2020.Imyitozo ku makipe izatangira mu kwezi kwa Munani kubera icyorezo cya Covid -19.

Ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko hatangajwe umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020,habaye inama yahuje Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’imikino n’ingaga za siporo, yakozwe hifashishijwe uburyo bw’amashusho (Video-conference).

Mu byagarutsweho harimo kurebera hamwe amarushanwa yari ahari imbere mu gihugu n’ingaruka yagizweho na Coronavirus.

Inama ngo yanzuye ko ibikorwa bya siporo byazagaruka muri Nzeri hanatekerezwa uburyo abakinnyi bashobora kuzongera gusubukura imyitozo muri Kanama ndetse akaba ari nako byagenda mu mikino yose ikinwa mu Rwanda.

Kuwa 05 Gicurasi 2020, FERWAFA yavuze ko bitarenze Tariki ya 30 Gicurasi aribwo izafata umwanzuro ku byerekeye kurangiza no gusubika burundu shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa ku kigero cya 75 ku ijana.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yari yasabye amashyirahamwe yose y’ibihugu gutanga gahunda bafite ku mikino yasubitswe kubera Coronavirus ariko FERWAFA yavuze ko yahisemo gutegereza icyemezo cya leta y’u Rwanda mu byumweru 2 biri imbere.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo aribo amakipe atandukanye,yavuze ko igiye gutegereza ibyumweru 2 Leta yatanze byo gusuzuma niba ibyemezo byafashwe kuwa 30 Mata 2020 byaratanze umusaruro.

Muri iyo baruwa FERWAFA yafashe ibyemezo 3 birimo:

1.Gutegereza indi myanzuro ya Leta izatangazwa mu byumweru 2 yatanze.

2.FERWAFA izafata umwanzuro bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2020 ku hazaza ha shampiyona

3. Inama n’abanyamuryango izaba vuba batange ibitekerezo.

FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango ko iri gutegura inama n’abanyamuryango bose izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bumve ibitekerezo byabo.

FERWAFA iRahura n’abanyamuryango bayo bose kuri uyu wa l Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020,saa 16:00 bige ku gutanga igikombe cyangwa kugira imfabusa shampiyona 2019-2020 hanyuma hakarebwa n’ibyo kumanura no kuzamura amakipe.

Birashoboka ko shampiyona yaseswa burundu (ntihatangwe igikombe), APR FC igasohoka nk’ikipe ya mbere, Rayon Sports ikaba iya kabiri cyangwa se imikino yose ikagirwa impfabusa, aho Rayon Sports na AS Kigali zahagarariye u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, ari zo zakongera guhagarira igihugu mu mwaka w’imikino 2020/21.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yasubikwagwa, APR FC yari gukina na Espoir FC, yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.

Espoir FC yanganyaga amanota 17 na Heroes FC, zikurikiwe na Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 16.

Mu Cyiciro cya Kabiri, aho amakipe agabanyije mu matsinda abiri, hari hasojwe imikino ibanza. Hagombaga gukurikiraho iyo kwishyura, yarangira hakabaho iyo gukuranamo ihuza amakipe ane ya mbere mu matsinda, igatanga abiri azamuka mu cyiciro cya mbere.

Igikombe cy’Amahoro gisanzwe gitanga ikipe ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, cyari kigeze muri 1/8.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore igizwe n’amakipe 10, yaburaga umukino umwe ngo ibanza irangire mu gihe icyiciro cya kabiri mu bagore aribwo bari basoje imikino ibanza.

Mu nama izahuza abanyamuryango ba FERWAFA,hategerejwe kuzafatwa ikemezo kijyanye nuko shampiyona ya 2019-2020 yahagarikwa.

Ibyemezo bishoboka bishobora gutekerezwaho nuko Shampiyona yasorezwa aho yari igeze igikombe kigahabwa APR FC, Ikipe ya Gicumbi FC na Heroes FC zikamanuka mu cyiciro cya 2.Bigenze gutya, Rayon Sports yasohoka muri Confederation Cup.

Ikibazo kiri ku makipe yazazamuka kuko mu cyiciro cya 2, bamaze gukina 40%, imikino 10 kuri 25 ishoboka.

Nanone kandi hashobora gufatwa umwanzuro wo gusesa shampiyona ikagirwa imfabusa gusa biragoye kuko hamaze gukinwa 76% y’imikino iteganyijwe.

Biramutse aribyo byemejwe, byaba bivuga ko nta kipe ihabwa igikombe ntihagire n’ikipe imanuka mu cyiciro cya 2. Iki cyemezo kiramutse gifashwe u Rwanda rwazahagararirwa n’ikipe zatwaye ibikombe umwaka ushize Rayon Sports na AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa