skol
fortebet

Minisiteri ya siporo yavuze aho ikibazo cya Rayon Sports kigeze n’igihe umupira w’amaguru uzasubukurirwa

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko imyitozo y’amakipe izatangira mu ntangiriro z’Ukwakira anemeza ko ikibazo cya Rayon Sports kiri hafi gukemuka nkuko yabivuze mu minsi ishize.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu,Minisitiri Mimosa yatangaje ko ikibazo cya Rayon Sports kiri mu nzira nziza yo gukemuka kandi uku kwezi kurangira cyacyemutse.

Yagize ati“Twebwe nka Minisiteri ya Siporo dushinzwe kureberera inyungu za siporo.By’umwihariko ikibazo cya Rayon Sports twari twihaye uku kwezi kugira ngo tube twabasha kugikemura, tube twakivana mu nzira, nkaba nabizeza ko uku kwezi kuzarangira cyakemutse kandi kiri mu nzira nziza.”

Ku rundi ruhande,Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ; Shema Maboko Didier, nawe wari muri iki kiganiro,yavuze ko biteganyijwe ko imyitozo y’indi mikino izakomorerwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Ati “Nk’uko nigeze kubikomozaho muri buri mukino twashyizeho ingamba, ubu turi kureba ingamba buri federasiyo yashyizeho mu gihe imikino yaba iri kuba.

Tugomba kugira uko amakipe yacu yitegura kandi akagenda mu marushanwa mpuzamahanga yiteguye neza. Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.

Hari Federasiyo zimaze kuduha gahunda zitandukanye nka FERWAFA, Federasiyo ya Basketball n’iz’iyindi mikino mu buryo bazakurikiza amabwiriza atandukanye.”

Basketball ishobora kuba umukino wa mbere usubukuye mbere y’iyindi mu Rwanda, ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize hemejwe ko Shampiyona mu bagabo n’abagore, izaba hagati ya tariki ya 18 na 24 Ukwakira, abakinnyi bose baba bamwe.

Imyitozo y’amakipe izatangira ku wa 25 Nzeri kugeza ku wa 15 Ukwakira, umunsi ukurikiyeho abakinnyi bajye hamwe mu mwiherero, aho bazabanza gupimwa icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko Stade Amahoro igiye gutangira kuvugururwa vuba aha aho izabasha kwakira abantu ibihumbi 45 ivuye kuri 25.Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro iratangira mu kuboza uyu mwaka

Yavuze kandi ko uturere twose uko ari 30 tugiye gutegekwa gushinga ama centre y’imikino itandukanye kugira ngo abadutuye barusheho kwitabira siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa