skol
fortebet

Minisitiri Gashumba yavuze aho urukundo akunda Rayon Sports rwaturutse n’igihe yatangiriye kuyifana

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr.Diane Gashumba ufana bikomeye ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yishimiye ko iyi kipe yatangiye gufana agifite imyaka 4 yambuye Mukura VS igikombe cyo kwibuka padiri yari imaranye imyaka 39 yose.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi udasiba ku mikino ya Rayon Sports yatangaje ko iyi kipe imuri mu maraso kuko yatangiye kuyifana afite imyaka 4 abitewe nuko ababyeyi be bari mu bayishinze ndetse avuga ko imikino yamushimishije ari iyo batsindaga Panthere Noir mbere ya jenoside.

Yagize ati “Uyu munsi turishimye cyane nk’abafana ba Rayon Sports kuko dutwaye igikombe Mukura yari imaze igihe idutwaye.Ni ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports.

Rayon Sports ni ikipe ihora imeze neza,ifite abafana benshi ndetse n’iyo itsinzwe irongera ikisunganya.Ni ikipe iduhora ku mutima.Natangiye kureba Rayon Sports mfite imyaka 4.Umubyeyi wanjye yatwaraga ku mipira kuko ari mu bashinze ikipe ya Rayon Sports.Ni ikipe indi mu maraso nakunze nkiri umwana,ntabwo njya mbitekerezaho.

Minisitiri Gashumba yavuze ko umupira w’amaguru ariwo mukino areba ukamushimisha avuga ko mu Rwanda utari ku rwego rushimishije ariko hagomba gushyirwaho ingamba zo gutegura bahereye mu bana bato ndetse buri gihe abakinnyi bakajya mu marushanwa bagiye guhangana,bakaba abanyamwuga.

Abajijwe ku mukino wamushimishije n’uwamubabaje muri Rayon Sports yagize ati “Sinjya nkunda kwibuka ibimbabaza ariko ibyanshimishije ni byinshi.Nibuka kera hahoraga igikombe cy’uwa 05 Nyakanga mbere ya jenoside.Icyo gikombe iyo twagitwaraga byaranshimishaga cyane kuko twabaga twatsinze ikipe ya gisirikare [Panthere Noir].Ntabwo wabaga ari umukino yabaga ari intambara kuko n’abasifuzi barakubitwaga.Icyo kintu mpora nshyibuka kuko nkiri umwana twakundaga kuyitsinda ibitego 4-0.

Nibuka abakinnyi barimo ba Poku, ba Rutabingwa,Lisala Tanganyika,nkibuka ba mukimbire Edmond,ba Simba Wanyika,ba Baptista.Abo bose umuntu arabibuka bikamushimisha.

Minisitiri Gashumba yavuze ko akunda kuganira n’abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi bakarebera hamwe icyateza imbere iyi kipe yihebeye.

Minisitiri Gashumba yari mu banyacyubahiro barebye umukino ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinzemo Mukura VS 3-0,yegukanye igikombe cyo kwibuka padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana washinze ikigo ‘HVP Gatagara’.



Minisitiri Gashumba ni umufana w’Imena wa Rayon Sports

Ibitekerezo

  • NYAKUBAHWA MINISTER , NKWIBUTSE NTAMUNSI NUMWE PANTHERE NOIR YIGEZE IHURA NA RAYON KU GIKOMBE NGO RAYON IGITWARE , NTA NUBWO IBITEGO BINE BYIGEZE BIBAHO NA GATO , SHAKIRA MURI ZA KIYOVU NA MUKURA ,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa