skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe ntiyiyumvisha ukuntu Musanze FC itariyandikisha mu gikombe cy’amahoro yabona miliyoni zisaga 7 z’agahimbazamusyi ko gutsinda Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba,Amb.Olivier Nduhungirehe yanenze amakipe akomeje kwica umupira w’amaguru mu Rwanda yimika ibisa na ruswa.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter nyuma y’amakuru yasakaye ko ikipe ya Musanze FC ishaka guha ibya mirenge abakinnyi bayo kugira ngo batsinde Rayon Sports cyangwa banganye,Amb.Nduhungirehe ntiyatinye kuvuga ko aribyo byica umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “Kubura amafaranga 100,000 Frw yo kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro ariko ukabona miriyoni 7 cyangwa 8 kuri primes za match imwe gusa, kandi sans enjeu pour le club, ni nko kuba uri umushomeri ariko ukabona amafaranga yo kugura V8. Investigation needed.”

Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze koi bi bitagakwiriye ku makipe yo mu Rwanda kuko akwiriye kurazwa ishinga no gushaka abaterankunga no kwiyubaka,anenga FERWAFA idakora iperereza iyo ibintu nk’ibi bigaragaye.

Yagize ati “Aho guteza imbere umupira w’amaguru mu rubyiruko, aho gushishikariza amasosiyete y’ubucuruzi gushora imari muri ruhago, dore ibyo turimo!. Niba dushaka kwica burundu umupira w’amaguru mu Rwanda, ibintu nk’ibi bikaba buri munsi ababishinzwe barebera, na twe twese dufunze amaso, nababwira iki ?.”

Amb.Nduhungirehe ni umwe mu bayobozi bakunda gukoresha Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga agaragaza ibitekerezo bye ndetse agerageza kunenga ibidakwiriye.

Kuwa kabiri,nibwo Radio 1 yatangaje ko abakinnyi ba Musanze n’abatoza bayo bemerewe akayabo k’amafaranga agera ku bihumbi 300 FRW na 500 ku batoza kugira ngo batsinde Rayon Sports ndetse ishyiraho n’andi bahabwa baramutse banganyije nayo bakayitesha igikombe.


Ibitekerezo

  • please! abayobozi nk’aba nibo igihugu gikeneye! kureba kure no kureba ibiteza imbere igihugu cyane cyane duca Ruswa cyangwa ibisa nayo muri Sport n’izindi nzego zose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa