skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yashenguwe n’akayabo k’ibitego Rayon Sports yanyagiye Mukura VS afana

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier,usanzwe ari umufana ukomeye wa Mukura VS , yagaragaje agahinda yatewe no kuba iyi kipe afana yamutengushye igatsindwa na Rayon Sports ibitego 5-1.

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona waranzwe n’imvura y’ibitego Rayon Sports yasukaga mu izamu rya Mukura VS ariyo mpamvu abakunzi bayo barimo na Minisitiri Nduhungirehe bagaragaje ko bababajwe n’uyu mukino basaba ko hagira igikorwa byihuse.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Amb. Nduhungirehe utabashije kureba uyu mukino nkuko asanzwe abigenza ku mikino ya Mukura VS, yemeje ko ikipe ye yahawe igihano gikomeye.

Yagize ati "Ndabashimiye Rayon Sports ku bw’iki gihano gikomeye mwahaye MVS.
Ubu ndishimye kuko nasibye uyu mukino.Ishyano rya nyaryo ryagwiriye umuhondo n’umukara uturuka I Huye.Byose byapfiriye mu bwugarizi no ku munyezamu. Umutoza akwiriye kubikosora byihuse.”

Ni ku nshuro ya mbere Rayon Sports itsinze Mukura Victory Sports ibitego 5 ndetse yayishyuraga ibyo yayitsinze mu mwaka wa 1978 ku mukino wa nyuma w’igikombe cyitiriwe "taliki ya 5 Nyakanga" wabereye Camp Kigali.Mukura niyo kipe yonyine yatsinze Rayon Sport ibitego 5-1 mu mateka.

Ibitekerezo

  • Bimenyekane ko Rayon Sports ikaze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa