skol
fortebet

Minisitiri Nduhungirehe yavuze icyo Rayon Sports na AS Kigali zakora ngo zikomeze anasabira ibihano abaha indangamuntu abakinnyi b’ Abarundi

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko Rayon Sports na AS Kigali zikwiriye kugira ibyo zihindura kugira ngo zizakomeze mu mikino ikurikira y’ibikombe by’Afurika zirimo guhatanira asaba ko abaha indangamuntu abakinnyi b’Abarundi bakabagira abanyarwanda ko babiryozwa.

Sponsored Ad

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye ikinyamakuru Funclub ko Rayon Sports ifite ubushobozi bwo gutsindira muri Sudani ariko igomba gukosora byinshi mu kibuga hagati.

Yagize ati “Nubwo amakipe yanganyirije mu rugo yatsinzwe igitego aba adafite amahirwe menshi yo gukomeza,ntabwo wavuga ko byarangiye.Rayon Sports ifite ubushobozi bwo kujya gutsindira muri Sudani.Iyi kipe ya Al Hilal nabonye atari ikipe ikomeye ku buryo yamerera nabi Rayon Sports muri Sudani gusa Rayon Sports ikwiriye gukosora cyane hagati mu kibuga hari ikibazo wabonaga ko Al Hilal yahanyuraga ku buryo butagoye cyane.Rayon Sports ifite ubushobozi bazarebe uyu mukino bakinnye barebe amakosa bayakosore kuko igitego kimwe kirahagije hanze.

AS Kigali yo bambwiye ko Ibura ba rutahizamu,icyo bakeneye ni ugutsindira hanze igitego.Amakipe yo mu Rwanda akwiriye kwitegura neza kugira ngo azakomeze mu byiciro bikurikira."

Abajijwe ku byerekeye abakinnyi baturuka I Burundi bagahabwa amarangamuntu mu buryo budakurikije amategeko, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko bidakwiriye ndetse n’ababikora bakwiriye kubiryozwa.

Yagize ati “indangamuntu y’u Rwanda n’ukuvuga ko uri umunyarwanda kandi kubona indangamuntu bifite amategeko abigenga.Ntabwo umuntu umuvana mu Burundi,RDC ngo uhite umugira umunyarwanda.Ibyo ntabwo ari byiza ni ukubirwanya ahubwo abanyamahanga baza gukina mu Rwanda bakaza bazwi.

Ibyo bintu ni amanyanga kuko uba uhaye ubwenegihugu umuntu utabwemerewe.Bazakurikirane ababikoze bose hanyuma bafatirwe ibihano.”

Amb. Nduhungirehe Olivier asanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru cyane kuko yakinannye na ba Desire Mbonabucya gusa aza kuwureka atageze kure.Uyu mu minisitiri asanzwe ari umukunzi wa Mukura VS.

Rayon Sports na AS Kigali zihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurika zose zananiwe gutsindira imbere y’abafana bazo imikino ibanza kuko zanganyije.

Ibitekerezo

  • Cyane, rwose.Min Olivier ibyavuga, nu kuri numunya Rwanda uyisabye ubu haraho atangirira kandi, bigaragara ko aliwe, akazana ababyemeza bigasuzumwa abahaye bariya indangamuntu bamenyeko babahaye, indangamuntu zimpimbano wasanga bamwe, barabonye na, passe port zuRwanda kubera indangamuntu abazibahaye ntampavu yo kutabibazwa indangamuntu nicyo cyangombwa gikomeye mugihugu *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa