skol
fortebet

MINISPOR yamaze amatsiko abanyarwanda bibaza niba Amavubi azitabira CHAN 2020 izaba mu gihe cyo Kwibuka 26

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Minisiteri ya Siporo yavuze ko ikipe y’igihugu Amavubi izitabira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu ariko bikazakorwa ari uko CAF yemeye ko habaho igikorwa cyo kuzirikana abazize Jenoside muri iri rushanwa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro ushinzwe siporo by’agateganyo muri MINISPOR, Guy Rurangayire,yahaye ikinyamakuru FunClub yemeje ko Amavubu nta kizayabuza kwitabira iki gikombe cya Afurika gusa bazajya bakina bambaye udutambaro tw’umukara.

Yagize ati: Tuzitabira CHAN ya 2020 Ariko Hari Ibyo tuzasaba CAF nko gufata umunota wo kwibuka mbere y’uko ikipe yacu ikina, mu mikino tuzakina mu cyunamo, ndetse no kwambara udutambaro tw’umukara mu irushanwa twerekana ko turi kwibuka.

Icyo dusaba abategura ayo marushanwa ni ukwemera ko habaho ibikorwa byo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri aya marushanwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko atari ubwa mbere amakipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa hanze y’u Rwanda mu gihe cyo kwibuka kuko n’imikino ya Commonwealth y’urubyiruko umwaka ushize yabaye muri Mata ndetse n’imikino y’amarushanwa ya Volleyball muri Afurika.

N’ubwa mbere ikipe y’umupira w’amaguru igiye gukina mu gihe cyo Kwibuka ariyo mpamvu Rurangayire yavuze ko bizaba imbogamizi ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko batazabasha kureba iyi mikino bitewe nuko mu gihe cyo kwibuka nta bikorwa bya Siporo n’imyidagaduro biba byemewe imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa