skol
Kigali
startimes

Misiri yatangije iperereza ku gikombe cy’Afurika cy’umwimerere cyaburiwe irengero

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 September 2020 Yasuwe: 783

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (EFA) ryatangije iperereza ryo kumenya irengero ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umwimerere (original), nyuma yo gutahura ko cyo n’ibindi bikombe bimwe byabuze.


Misiri yegukanye icyo gikombe inshuro eshatu yikurikiranya, mu 2006, 2008 no mu 2010.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahise iha Misiri uburenganzira bwo kubika icyo gikombe mu buryo buhoraho.

Icyo gikombe muri uwo mwimerere wacyo, cyakoreshejwe bwa mbere mu mwaka wa 2002.

Mu mwaka wa 2013, abafana barakaye biraye mu nyubako ya EFA, ariko ntibizwi niba icyo gihe ari bwo icyo gikombe cyaburiwe irengero.

Ejo ku wa gatanu, umuvugizi wa EFA yabwiye BBC ko nyuma yuko guterwa kw’iyo nyubako mu mwaka wa 2013, ibikombe bitandukanye byimuriwe mu bubiko.

Ariko, yavuze ko vuba aha ari bwo bashakishije ibyo bikombe, nyuma y’icyemezo cyo kuvugurura umuryango w’inyubako y’ishyirahamwe EFA kugira ngo ibikombe byinshi Misiri imaze gutwara mu mupira w’amaguru bigaragazwe aho ngaho.

Amategeko ya CAF avuga ko ikipe itwaye umwimerere runaka w’igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, ihita ihabwa uwo mwimerere w’igikombe ikagitwara burundu.

Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyegukanye igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, mu mwaka wa 1978, mu gihe Cameroun mu 2000 yaje guhabwa icyo gikombe mu ishusho (version) yacyo ya kabiri, nyuma yo kuba igihugu cya mbere kicyegukanye inshuro eshatu.

Amategeko ya CAF avuga ko amakipe atsindiye igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ahabwa igisa n’icy’umwimerere akakigumana mu buryo buhoraho, mu gihe igikombe cy’umwimerere akigumana mu myaka ibiri yo hagati y’irushanwa rirangiye n’irigiye gutangira, nyuma akongera akagisubiza CAF.

Igikombe cyo muri iki gihe - kigisa n’icyo cyegukanywe na Misiri - ubu kiri mu biganza by’Algeria yatsindiye igiheruka gukinirwa i Cairo mu mwaka wa 2019.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Thiago Alcantara yanze gukora umuhango umenyerewe muri Liverpool kubera...

Umukinnyi mushya wa Liverpool, Thiago Alcantara,yanze gukora umuhango wo...
23 September 2020 Yasuwe: 329 0

KNC watangaje ko agiye guhanganira ibikombe na APR FC yavuze akayabo...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko uyu...
23 September 2020 Yasuwe: 731 0

FC Barcelona yagurishije Luis Suarez mu ikipe iyigora cyane

Ikipe ya Barcelona yemeye kureka rutahizamu Luis Suarez akerekeza mu ikipe...
23 September 2020 Yasuwe: 1425 0

Mose yambukije abisirayeli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu...

Uwari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,wakuweho uyu munsi,...
22 September 2020 Yasuwe: 2704 0

Frank Lampard yahishuye ko umunyezamu usimbura Kepa yakoze ikizamini...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yahumurije abakunzi b’iyi kipe atangaza ko...
22 September 2020 Yasuwe: 1079 0

Imyanzuro yafashwe na RGB nyuma y’isesengura ku bibazo bya Rayon...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020,nibwo Minisiteri ya Siporo...
22 September 2020 Yasuwe: 2141 0