skol
fortebet

Miss Vanessa Raïssa Uwase yari agiye kwiyahura habura gato umuvandimwe we arahagoboka kubera umuherwe w’umukongomani yihebeye

Yanditswe: Thursday 10, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015,ku munsi wo kuwa mbere yatangaje ko yagerageje kwiyahura kubera urukundo agahagarikwa n’abo mu muryango we.

Sponsored Ad

Mu butumwa yasangije incuti ze kuri WhatsApp (Status), Miss Uwase Vanessa yari amaze iminsi mu bihe bikomeye, nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu, umuherwe w’Umukongomani bari bamaze igihe mu rukundo, yemeje ko yagerageje kwiyahura.

Miss Vanessa muri Status, yavuze ko iyo hataza kuba umuvandimwe we na nyina umubyara yakabaye yararangije ubuzima bwe ku Isi ku gicamunsi cyo kuwa mbere. Ati:

Iyo ataba mama n’umuvandimwe wanjye, nari kurangiza ubuzima bwanjye kuri iki gicamunsi. Ndananiwe kandi ndarwaye cyane! Singishaka kuba kuri iyi Si ukundi. Mbisubiyemo…iyo bitaba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye ntashaka kubabaza, nakabaye nagiye uyu munsi.

Incuti za hafi za Miss Vanessa zivuga ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo yigarurire umutima w’uriya mukunzi we, gusa bikarangira atamugarukiye, ibyamuteye umubabaro no guhungabana cyane.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram yakunze gushyiraho amafoto yerekana impano zihenze, ingendo n’ibiruhuko yagiye agirana n’umuherwe Kalabu bagiranye ibihe byiza.

Kabalu Putin na we azwi kuri Instagram nk’umucuruzi ukize ufite ibigo bitandukanye by’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya aho atuye ubu.

Mbere yo gufata cyemezo giteye ubwoba cyo kwiyambura ubuzima, amakuru ko Vannessa yari yagiye muri Tanzania mu rugendo rwari rugamije gutsura umubano n’uriya mukunzi we, gusa agatungurwa no gusanga yarabivuyemo burundu.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yatandukanye n’umukunzi we, mu gihe muri 2019 ubwo yagiraga Isabukuru y’amavuko, yari yamukoreshereje ibirori bihenze binarangira amwambitse Impeta y’Urukundo, ku buryo byari bizwi ko bazarushingana.

Icyo gihe uyu mukobwa wanakundanye n’umuririmbyi Olvis wo mu tsinda rya Active, yavuguye imbere y’abagize umuryango we ko yiteguye kubera uriya mukongomani umugore, mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram. Ubukwe bwa bariya bombi bwari bwitezwe muri uyu mwaka wa 2020.

Ibitekerezo

  • Yarisumbukuruje nyine. Iraha rimukozeho. Aze gushaka indirimbo yitwa *Umwali wanze umwarimu*. Niyo mahitamo ye,yashakaga gutaha urwuzuye none biranze. Nashake skin tight yambare yikwize.

    Nk’umuntu ukuze ndakugira inama, ibyo gukunda waba ubifashije hasi, icyo gihe uzaba wabifashije hasi, nibwo uzabona umukunzi wawe w’ibihe byose.

    Nk’umuntu ukuze ndakugira inama, ibyo gukunda waba ubifashije hasi, icyo gihe uzaba wabifashije hasi, nibwo uzabona umukunzi wawe w’ibihe byose.

    Yesu wenyine niwe Gisubizo cy’ibibazo byawe Vanessa. If you surrender to Jesus and accept him as your only Lord,King and Saviour of your life, your sins will be forgiven, you will have a better life ahead. Even if you may not have a partner (Husband) you will be amazed by how Jesus will fill the emptiness in your life, but also don’t worry Jesus is also able to give you a loving husband.

    You have been exposed to the world through social media, so bad things have been spoken about you, but it’s not too late,Jesus loves you my sister he opens his loving arms with care and passion, please accept him now and your life will never be the same again.

    God bless you so much Sister Vanessa.

    Your brother in Jesus Christ.

    Much love

    None kuberiki yarahuhemukiye kuberiki

    Kiriya kugabo niko cyabaye ntubaye uwa mbere twumvise cyataye uko ariko Imana iriho izabahorera gusa birababaje mwihangane

    Rwose niyihangane kwangwa n’uwari umukunzi ntibivuze ko ubuzima burangiye ku isi nta mpamvu yo gutekereza kwiyambura ubuzima oya rwose icyo ni icyemezo kigayitse. Ububabare afite turabwumva ariko kwiyambura ubuzima ni ikindi kintu. Ku nizera Imana tuzi ko nta kiba kidafite impamvu ushobora gusanga ibibazo wari kuzagirira mu mubano wanyu aribyo byari kuzakubera bibi cyane kuruta ibi by’akanya gato bihita birangira. Uri umukobwa mwiza Kandi loyal girl rwose wikwiheba ibiri imbere nibyo byiza kuruta ibigiye. Ntuzigere ubabazwa n’ibigiye utagizemo uruhare. Imana ishimwe ko ukiri muzima utiyishe. Your future is bright

    Kimwe n’abandi bakobwa batabarika,uyu mukobwa azize "Gukunda ibyisi".Bakobwa,mujye mumenya ko iyo mwishyiriye abagabo bakize mukaryamana,babafata nka "sex objects".Nta rukundo na busa rubamo,nubwo muvuga ngo "muri mu rukundo",ngo ni "boyfriend wange",etc...Ikirenze ibyo,bibabaza cyane Imana itubuza Gukabya gukunda ibintu no gusambana.Nkuko Bible ivuga,ababikora ntabwo bazaba muli paradizo.Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Kubera ko uba utazazuka ku munsi wa nyuma.

    Ihangane uzabona ugusha kuko uwo washakaga ntagushaka gusa uzemere uzaza agushaka subiza amaso inyuma kwa olvis uririra ibihenze ugatogota uyo wemera olvis ibyo kwiyahura ntibiba birimo gusa ukomere mukwihangana

    Nicyo cyabashobora ntimukarenganye bariya bagabo kuko ibyo baba babashakaho baba bamaze kubibona Kandi namwe ntako muba mutagizee Ngo murye Ku Mafaranga yabo mujye mwihanganira ibibabaho

    Ihangane kdi niba Koko urimfura ntibizatinda azagaruka kugusaba imbazi.kdi azaza woe usigaye wumvako atagukwiye kko uzaba ufite undi umurenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa