skol
fortebet

Mohammed Adil Erradi yashimiye ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo gusezerewa na Gor Mahia

Yanditswe: Sunday 13, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi, yashimiye ubuyobozi bwa APR FC ashimangira ko gukorana nabo ari iby’agaciro, kubera ukuntu babashije kwihanganira ibyabereye muri Kenya batsindwa na Gor Mahia ndetse bakabasha no kubihanganisha.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yatangaje ibi nyuma y’uko yari yizeje abakunzi n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuzagera mu matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Champions League cyangwa Confederations Cup bikanga kwikubitiro.

Ntibyaje rero kubakundira kuko baviriyemo mu ijonjora ry’ibanze bakuwemo na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3, aho umukino ubanza wabereye mu Rwanda APR FC yatsinze 2-1, bagera muri Kenya mu mukino wo kwishyura bagatsindwa ibitego 3-1.

Mohammed Adil Erradi akaba yashimiye abafana n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwabashije kwihanganira ibyabereye muri Kenya bagakomeza gushyigikira ikipe yabo.

Ati: “Ndabanza gushimira abakinnyi bakoze akazi neza (ku mukino wa Kiyovu Sports), umuryango mugari wa APR FC ndetse n’abayobozi bacu, ni abantu bahora inyuma yacu ni abantu batwihanganiye kandi badufashije nyuma y’ibyabaye muri Kenya, buri gihe ndabivuga ni iby’agaciro gukorana n’abayobozi bo kuri uru rwego.”

Ibi yabitangaje kuwa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports. Yakomeje asaba abanyarwanda muri rusange gushyigikira abakinnyi b’abanyarwanda ntibumve ko hari igikuba cyacitse ngo babace intege kuko nibakomeza gushyigikirwa bazagera kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa