skol
Kigali
startimes

Monnet Paquet yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI [URUTONDE]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 2057

Umutoza w’Ikipe y’igihugu “Amavubi”,Mashami Vincent yamaze guhamagara abakinnyi 37 azitabaza mu mIkino 2 yo gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun, izakina na Cape Verde.


Mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye mu kwitegura umukino wa Cap Verde barimo Kevin Monnet Paquet ukinira ikipe ya Sainte Etienne mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Mu bandi bakinnyi Mashami yahamagaye bwa mbere harimo Rubanguka Steve ukinira ikipe ya A.E Karaiskakis yo mu Bugereki.

Cape Verde izakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa gatatu uteganyijwe ku wa 9 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu,Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ko umwiherero w’ikipe y’Igihugu Amavubi uzatangira ku wa gatanu tariki 9 Ukwakira 2020 ukazabera i Nyamata kuri La palisse Hotel.

Umutoza Mashami Vincent yatinze guhamagara ikipe y’igihugu kubera ko nta mafaranga Minisports yari ifite yo gutegura ikipe y’Igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Mbere, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko nubwo amikoro yaba adahagije ariko icyangomba ari ugutegura ikipe ishobora guhangana.

Ati “Ibice byose by’ubuzima byagizweho ingaruka na COVID-19, ntabwo rero siporo ariyo yasigaye inyuma cyangwa se Minisiteri ya Siporo yaba itarakozweho, ariko icyo tugomba kureba ni uburyo ikipe y’Igihugu yakwitegura kandi igahagararira igihugu mu buryo bwiza ku buryo igomba guhangana n’andi makipe tuzakina.”

“Guhamagara abakinnyi ni FERWAFA igomba kubahamagara, ariko kugira ngo bahamagarwe hari ibigomba kubanza gutegurwa mu mikoranire ya Minisiteri na FERWAFA.”

“Hari ingamba zo kwirinda kugira ngo abazajya gukina bazabe bafite ubuzima bwiza, ikindi kandi harimo no kureba aho bazajya gukina niba bazaba bafite ubwo buzima bwiza kugira ngo batazigira ikibazo mu nzira cyangwa aho bazaba bagiye gukinira. Ibyo ni ibyari birimo birakorwa.”

Amavubi arasabwa kwitwara neza mu mikino isigaye kugira ngo abashe kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika iherukamo muri 2004.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida mushya wa Rayon Sports ushaka kuyigira mpatsamakipe yahawe...

Perezida Mushya wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele, yatangaje ko afite...
25 October 2020 Yasuwe: 2245 0

Umukinnyi wakunzwe cyane muri Arsenal yatangiye kwitoreza muri pariki nyuma...

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi by’umwihariko aba Arsenal bakunze...
25 October 2020 Yasuwe: 3030 0

Perezida Mushya wa Rayon Sports ntiyiteguye kumena amafaranga ye mu ikipe...

Ku munsi w’ejo nibwo inteko rusange ya Rayon Sports yatoye Uwayezu Jean...
25 October 2020 Yasuwe: 1636 0

Umutoza wa FC Barcelona yandagaje cyane VAR nyuma yo gutsindwa na Real...

Umutoza wa FC Barcelona,Ronald Koeman yavuze ko VAR ifasha abasifuzi aho...
25 October 2020 Yasuwe: 1983 0

Ajax yanyagiye ikipe ibitego 13-0 muri shampiyona y’Ubuholandi

Ikipe ya Ajax Amsterdam yubatse izina I Burayi kubera ibikombe yatwaye mu...
25 October 2020 Yasuwe: 754 0

Patriots yatwaye igikombe cya shampiyona REG BBC mu mukino warebwe na...

Ikipe ya Patriots BBC yakomeje gushimangira ko mu mukino wa Basketball mu...
24 October 2020 Yasuwe: 817 0