skol
fortebet

Mourinho yahishuye ikipe yakunze muri shampiyona y’uyu mwaka anavuga umukinnyi we wamubabaje bikomeye

Yanditswe: Saturday 02, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham, Jose Mourinho,yatangaje ko kuva shampiyona ya 2020/2021 yatangira,ikipe akunda kureba ari Aston Villa kubera umupira mwiza ikina ndetse yemeza ko umukinnyi we Sergio Reguilon yamwibeshyeho ko ari wenyine aariko nyuma kica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ajya gusangira n’abandi bakinnyi.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yavuze ko Aston Villa ariyo kipe akunda kureba kubera uko yatangiye shampiyona n’aho iri kugeza ubu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatsindaga Leeds United ibitego 3-0 agahagarika agahigo kabi k’imikino 4 yari amaze adatsinda.

Mourinho yabwiye BT Sport ati “Ubwo twarimo gukina hari abavuze ko imikino yoroshye ku makipe ari mu myanya 6 ya mbere igiye kuza ariko siko njye mbibona.

Leeds irakomeye na Aston Villa niyo kipe nziza kuri njye muri Premier League muri uyu mwaka.Nkunda kubareba,bafite abakinnyi beza kandi batojwe neza.Nibo tuzakurikizaho”

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yababajwe n’ukuntu abakinnyi be 3 bishe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus aho Sergio Reguilon, Giovani Lo Celso na Erik Lamela, bagiye mu kirori cyateguwe n’umukinnyi wa West Ham witwa Manuel Lanzini.

Mourinho yavuze ko yaguriye inyama y’ingurube myugariro we Reguilon ngo ayirye kuri Noheli ariko yababajwe nuko ibyo yamutekerejeho atari byo kuko yahise yica amabwiriza.

Yagize ati “Namuhaye impano nziza.Ingurube yo muri Portugal,ikundwa n’abanya Portugal na Espagne.Nayimuhaye nziko agiye kwizihiza Noheli wenyine.Namutekerejeho.

Ntabwo yari wenyine nkuko mwabibonye.Nk’ikipe twahaye abakinnyi amasomo n’amabwiriza.Ntabwo byadushimishije.”


Mourinho yababajwe n’abakinnyi be bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa