skol
Kigali
startimes

Mourinho yongeye kwibasira Jurgen Klopp baherutse gushaka gukozanyaho

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 December 2020 Yasuwe: 4154

Umutoza Jose Mourinho wa Tottenham akomeje gushotora mugenzi we Jurgen Klopp wa Liverpool baherukaga gushwana nyuma y’umukino wabahuje kuwa Gatatu warangiye Liverpool itsinze Tottenham ibitego 2-1.


Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Jurgen Klopp yatunguranye mu bihembo bya FIFA The Best ahabwa igihembo cy’umutoza w’umwaka nyamara yaratwaye igikombe kimwe mu gihe Hansi Flick utoza Bayern Munich bari bahanganye,yatwaye 5 birimo na UEFA Champions League.

Mu batunguwe n’iki gihembo cyahawe Klopp harimo na Jose Mourinho wavuze ko uyu Mudage atari akwiriye gutwara iki gihembo cyagombaga guhabwa Flick.

Nyuma yo kubwira Klopp ko “ikipe ye nziza yatsinzwe”kuwa Gatatu,Jose Mourinho yanenze abatanze igihembo cy’umutoza w’umwaka kuko abona ko cyari gikwiye guhabwa Flick.

Yagize ati “Ndatekereza ko amahirwe yonyine Flick yari asigaranye ari ugutwara ibindi bikombe bibiri cyangwa 3 kugira ngo ahabwe igihembo.

Wenda iyo atwara ibikombe 7 mu mwaka umwe yari guhabwa kiriya gihembo.Ndumva yaratwaye Champions League,Bundesliga, German Cup, European Super Cup na German Super Cup. Yatwaye ibikombe 5 birimo n’ibikomeye.Flick arababaje.Ntekereza ko Bayern yagombaga gutwara ibindi bikombe 3 kugira ngo umutoza wayo ahembwe.Klopp nawe yaratunguwe ubwo yahabwaga icyo gihembo I Zurich.”

Nyuma yo guhabwa iki gihembo,Klopp nawe yagize ati “Sinzi impamvu abantu bantoye.Flick yari agikwiriye kubera ibikombe yatwaye.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Georgina Rodriguez yaciye ibintu kubera imitoma yateye umukunzi we...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
22 January 2021 Yasuwe: 4190 0

Arsenal yatiye umunyezamu wa kabiri utanga icyizere kurusha uwo yari...

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yatiye umunyezamu w’umunya Australia witwa...
22 January 2021 Yasuwe: 3477 0

Hamenyekanye umuntu watumye Paul Pogba yongera kuba umukinnyi...

Hari hashize igihe kinini abakunzi ba Manchester United banenga imikinire...
22 January 2021 Yasuwe: 5107 0

Liverpool yatakaje agahigo gakomeye yari ifite ikomeza kujya mu bihe...

Ikipe ya Liverpool imaze iminota 438 itinjiza igitego mu izamu ry’ikipe...
22 January 2021 Yasuwe: 3924 0

APR FC yahisemo guha Kiyovu Sports Ishimwe Kevin wayinaniye

Kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC...
21 January 2021 Yasuwe: 3403 0

Cristiano Ronaldo yakoze akandi gahigo gakomeye cyane ku isi

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yamaze kuba uwa mbere ku isi...
21 January 2021 Yasuwe: 4111 0