skol
fortebet

Mu bakinnyi bandi ikipe ya Mukura yasinyishije harimo n’uwo APR FC yirukanye

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri barimo rutahizamu Ndayisenga Ramadhan wakiniraga Marines FC na Ntwari Evode uri mu bakinnyi basezerewe na APR FC.

Sponsored Ad

Mukura VS yemeje ko yasinyishije aba basore bombi ibinyujije kuri Twitter y’imwe mu ma fan Club yayo akomeye ya Mukura VS Young Generation.

Aba basore bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Ndayisenga Ramadhan wasinyiye ikipe ya Mukura, ni umwe muri ba rutahizamu bafashije cyane Marines FC mu mwaka w’imikino ushize, dore ko yayitsindiye ibitego 10 muri shampiyona.

Aba basore bombi biyongereye ku bandi bakinnyi Mukura VS yamaze gusinyisha, barimo Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Musanze FC, Nyirinkindi Saleh wavuye muri Marines FC na Twizerimana Martin Fabrice watandukanye na APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa