skol
fortebet

Mu mafoto,Iyibutse bimwe mu byaranze ubuzima bwa Diego Maradona wabaye intyoza mu mupira w’amaguru[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Kuvuga ko yari anogeye ijisho kumureba arimo akina, ntabwo bisobanura neza uko yakinaga.Diego Maradona yari intyoza mu mupira w’amaguru, akaba n’umuntu utavugwaho rumwe hanze y’ikibuga.

Sponsored Ad

Muri Argentine hatangiye icyunamo cy’iminsi itatu, bibuka uyu wabaye igihangange mu mupira w’amaguru, wapfuye ku wa gatatu afite imyaka 60.

Muri iyo minsi itatu, umurambo we uraba uri mu nyubako ya Casa Rosada, ikorerwamo na leta ya Argentina, abakunzi be bamusezeraho bwa nyuma.

Kuva iwabo muri Argentina kugeza ku byo yagezeho bikomeye mu Butaliyani, gutwara igikombe cy’isi ndetse no kuba imbata y’ibiyobyabwenge byaviriyemo n’iherezo ry’umupira we, aya ni amwe mu mafoto agaragaza ubuzima bwe.

Uko yatangiye: Mu 1982 ni bwo bwa mbere Maradona yakiniye Argentina mu gikombe cy’isi muri Espagne, ariko nyuma y’imyaka ine ni bwo yigaragaje bikomeye…

Mbere y’umukino: Maradona asuhuzanya n’umunyezamu w’Ubwongereza Peter Shilton, mu mukino wa kimwe cya kane w’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexico (Mexique) mu 1986

Ubuhanga bugoye kwiyumvisha: Igitego cy’Akaboko k’Imana” yatsinze Ubwongereza, cyakurikiwe n’icyiswe “igitego cyaranze ikinyejana”

Maradona yabaye umukinnyi w’intyoza mu ikipe ya Napoli mu Butaliyani, aho yatsindiye igikombe cya UEFA mu 1989, ndetse n’ibikombe bibiri bya shampiyona. Umwenda wa nimero 10 yambaraga washyizwe mu kiruhuko, mu kumuha icyubahiro.

Maradona, ugaragara muri iyi foto yo mu 2001, yagorwaga no kuba imbata y’ibiyobyabwenge ndetse n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Maradona, watozaga ikipe y’igihugu ya Argentina, arimo kugira inama rutahizamu Messi mu gikombe cy’isi cyo mu 2010, ariko batsinzwe n’Ubudage muri kimwe cya kane ibitego 4 – 0.

Maradona yifotoreza ku gitambaro kiriho ifoto ye, mu mukino wahuje Argentina na Nigeria mu gikombe cy’isi cyo mu 2018 cyabereye mu Burusiya.

Diego Maradona yatsindiye Argentina ibitego 34 mu mikino 91.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa