skol
fortebet

Mugisha Moise yamaze gusesa amasezerano na SACA ya Adrien ashinja kumukubita

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi ukomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Moise, yandikiye ubuyobozi bw’ikipe yakinagamo ya SACA, abumenyesha ko yamaze gusesa amasezerano nabo kubera akarengane yakorewe n’umutoza wayo Niyonshuti Adrien nkuko yabisobanuye mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa SACA.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo Mugisha Moise yabwiye Radio 10 ko yakubiswe na Adrien Niyonshuti inshuro zirenga eshatu, ariyo mpamvu yanditse ibaruwa nsaba gutandukana na SACA.

Uyu musore w’umuhanga mu gusiganwa ku magare mu Rwanda,yavuze ko bwa Mbere yakubitiwe mu Bubiligi na Niyonshuti ndetse uyu mugabo ngo yanamukubitiye I Gatuna.

Yagize ati “Nandikiye Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare amabaruwa arenga atatu mbabwira akarengane ndi gukorerwa bansaba kwihangana kugeza ubwo numvise kwihangana byanze.

Nasabye ubuyobozi bwa Team Rwanda ko bantiza igare ubu nta kipe mfite ntabwo ndi gukora imyitozo, nababajwe n’impanuka nakoze barangije baravuga ngo ’’Ba babajwe ni uko igare ryangiritse".

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI,Mugisha Moise yemeje ko yanditse iyi baruwa ayishyikiriza ubuyobozi bwa SACA akinira asaba gusesa amasezerano ndetse ko banamwatse igare.

Mugisha Moise yagize ati “Tumaze igihe kinini dufitanye amakimbiranye, nyamara nkagenda mbitangaza ko batarimo kubikemura nk’uko bikwiye. Ejobundi mvuye muri Cameroun mbasaba kuba najya kwitoreza mu rugo kugira ngo turebe uko ibyo bibazo byagabanuka, noneho barangije barambwira ngo ninjye mu rugo, ngezeyo hashize iminsi 2 barambwira ngo duhe ibikoresho byacu.

Narababajije nti ko munyatse ibikoresho ntabwo nkiri umukinnyi wanyu? Barambwira ngo ibindi ndabimenya mpageze. Ngezeyo bampaye ibaruwa inyihanangiriza, nti se nakoze iki? Ibintu bigenda gutyo, ndababaza ngo nta gare ndibujyane? Ngo turaba tubitekerezaho taha gutyo, ndavuga ngo ntakundi bananyatse ibikoresho byabo nibwo nahise nandika iriya baruwa isesa amasezerano.”

Moise, ubu nta kipe afite nkuko yakomeje abivuga, ndetse ngo Niyonshuti Adrien yamubwiye ko atazakina Tour du Rwanda.Yabwiye RadioTv10 ko yasabye Ferwacy ko yamurenganura kuko we ibyo yakorewe abifata nk’akarengane.

Adrien Niyonshuti ntacyo aravuga ku byo ashinjwa n’uyu musore uri mu bakinnyi beza mu Rwanda cyane ko aheruka gutwara na GP Chantal Biya.

Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.

Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudari w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri iyi mikino Nyafurika “All African Games 2019” yabereye muri Maroc.

Muri uyu mwaka, uyu mukinnyi ushaka kwigobotora ikipe ya SACA iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa