Kigali

Mugisha Moise yatwaye agace ka 3 ka Tour du Faso ahita yambara umwambaro w’umuhondo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 October 2019 Yasuwe: 1449

Umunyarwanda Mugisha Moise yatwaye agace ka 3 ka Tour du Faso kuri iki Cyumweru, ahita anambara umwenda w’Umuhondo uhabwa umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito mu irushanwa.



Nyuma yo gutoroka bagenzi be bari bahanganye ku rutonde rusange,Mugisha Moise yatwaye agace ka 3 ka Tour du Faso aho yageze ku murongo wenyine asize bagenzi be barimo Umunya Angola witwa Bruno Araujo wari uyoboye urutonde rusange amurusha amasegonda 06.

Mu gace k’uyu munsi kareshyaga na kilometero 145 kavaga ahitwa Tenkodogo kerekeza Dapong,Mugisha Moise yasize bagenzi be mu birometero bya nyuma ahita agatwara ndetse yegukana umwanwa wa mbere ku rutonde rusange.

Umukinnyi MUGISHA Moise agomba gufatanya na bagenzi be barimo MUGISHA Samuel,NZAFASHWANAYO Jean Claude,UWIZEYE Jean Claude,MUNYANEZA Didier na HAKIZIMANA Seth bari kumwe muri Tour du Faso kugira ngo babashe kuyitwara.

MUGISHA Moise afite akazi gakomeye kuko yambaye umwenda w’umuhondo ku gace ka 3 mu icumi tugize iri rushanwa rizarangira ku cyumweru gitaha

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 1874 0

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 1965 0

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 3586 0

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari...

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier...
7 December 2019 Yasuwe: 3935 0

Aubameyang yahungabanyije ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal

Ibibazo bya Arsenal bikomeje kwiyongera kuko kapiteni wayo Pierre-Emerick...
7 December 2019 Yasuwe: 4989 0

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 3605 0