skol
fortebet

Mugisha Moise yegukanye agace ka Mbere ka GP Chantal Biya ahita yambara umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Wednesday 18, Nov 2020

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mugisha Moïse ni wewegukanye agace ka mbere (étape) mu isiganwa ryiswe Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri Cameroun.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugera muri iki gihugu kuwa Mbere,Team Rwanda yakoze imyitozo mike gusa birangiye uyu musore yegukanye aka gace ndetse ahita yambara umwenda w’umuhondo.

Grand Prix Chantal Biya yatangiye kuri uyu wa Gatatu hakinwa agace kazenguruka umujyi wa Douala, ku ntera y’ibirometero 95.9,kegukanwe n’uyu munyarwanda wavuze ko bitamworoheye kuza ku isonga.

Uyu musore akimara gusoza yavuze ko yishimiye ko atsinze ariko bagowe nuko mu birometero 3 bya nyuma umuhanda wari muto ndetse urimo n’umusenyi bikaba ngombwa ko bagenda imbere.

Yagize ati “Nishimiye intsinzi ngezeho uyu munsi….ibirometero bya nyuma byari amakorosi menshi kandi arimo imisenyi.Umutoza yari yaduhanuye mbere yo gukina ko umuhanda ari mubi cyane dukwiriye kuba twakinira imbere,njyewe na Didier tube twagerageza kugenda mu birometero bya nyuma…”

Grand Prix Chantal Biya iri kuba ku nshuro ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus. Umutoza wayo ni Sempoma Félix.

Ubwo Team Rwanda yaherukaga kwitabira Grand Prix Chantal Biya mu mwaka ushize, Munyaneza Didier ni we Munyarwanda waje hafi, asoreza ku mwanya wa kane.

Mugisha Moise w’imyaka 21 yarangije ku mwanya wa 02 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda y’umwaka ushize asize ibihangange bikina mu makipe akomeye ku isi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa