skol
fortebet

Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA ku bwiganze bw’amajwi

Yanditswe: Saturday 12, Dec 2020

Sponsored Ad

Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA] mu gihe cy’imyaka ine, yatowe ku majwi 24/24 bivuze ko ari 100%.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatoye komite nshya yiganjemo abari bayisanzwemo barangajwe imbere na Mugwiza Désiré watowe ku nshuro ya 3 nka Perezida, cyane ko yari umukandida rukumbi.

Mugwiza Désiré uyobora FERWABA kuva muri 2012 nyuma yo gusimbura Kalisa Eric Salongo wari wareguye mu mpera za 2011, yatanzwe na na APR BBC.

Mu myaka yari amaze ayobora FERWABA,Mugwiza Desire yagaruye igikundiro cya shampiyona y’u Rwanda ndetse ayishakira umuterankunga n’ibindi.

Urutonde rwa Komite nshya yatowe:
Perezida :

Mugwiza Désiré

Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo :

Umugwaneza Pascale yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Komite icyuye igihe ;yatowe ku majwi 20/24

Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa :

Nyirishema Richard : yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Manda icyuye igihe yagize amajwi 23/24

Umubitsi:

Muhongerwa Alice: yari asanzwe kuri uwo mwanya.Yagize amajwi 22/24 batoye.

Umujyanama mu mategeko:

Munana Aimé yari asanzwe kuri uwo mwanya:yagize amajwi 24/24
Umujyanama mu bya Tekinike:Habimana Mugwaneza Claudette [BUCUMU] ;Yagize amajwi 18/24


Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa