skol
fortebet

Muhadjiri yagaragaje umukunzi we mushya mu birori bya Xmas Celebrities Party [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wikipe ya APR FC yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we mushya yasimbuje umunyezamu wa AS Kigali y’abagore Nyirabashyitsi Judith bahoze bakundana.

Sponsored Ad

Mu birori bya Xmass Celebrities Party byaraye bibaye,Muhadjiri yaciye ku itapi itukura ari kumwe n’umukobwa w’uburanga bwaramgaje abitabiriye iki gitaramo bamuha amashyi karahava,abandi bacika ururondogoro.

Uyu mukunzi mushya wa Hakizimana Muhadjili yitwa Alice ndetse abantu bamuzi bakunze kumwita akazina ka Pichou.

Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi benshi bitabiriye iki kirori cya Xmass Celebrities Party cyarimo n’abandi ba Rayon Sports bishimiwe cyane by’umwihariko Mukunzi Yannick.

Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda kubera amacenga ndetse n’ubuhanga bwo gutsinda ibitego agira dore ko mu myaka 2 yaje muri ba rutahizamu batsinze ibitego,anatorwa nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’ubushize.


Ibitekerezo

  • Jyewe numva mbabariye abakobwa.Nawe nyumvira ukuntu Muhagiri yakundanye n’umukobwa yarangiza akamuta.Akenshi abahungu bata abakobwa byitwa ko bakundanaga.Nyamara babata kubera ko bamaze kubahaga.Aho kubyita ko bakundana,bajye babyita ko "bishimishanyaga".
    Imana itubuza kuryamana n’umuntu utari our legal mate.Imana ivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa