skol
fortebet

Muhadjiri yahishuye impamvu yateye umugongo Rayon Sports bari bumvikanye akigira muri AS Kigali

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wamaze gusinyira AS Kigali yatangaje ko yateye umugongo Rayon Sports kubera ko yatinze kumuha ibyo bari bumvikanye hanyuma iyi kipe y’umujyi wa Kigali igaseruka gitore igahita ibimuha.

Sponsored Ad

Muhadjiri witangarije ko ari hafi gusinyira Rayon Sports ndetse ibiganiro bigeze kuri 90%,yatunguye benshi kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020 ubwo yerekanwaga n’ikipe ya AS Kigali yamuhaye nimero 10.

Abajijwe icyamuteye gutera umugongo Rayon Sports,Muhadjiri yabwiye Radio B&B FM UMWEZI ati " Hari ababa bafite gahunda bagahita baguha ibyo ukeneye ako kanya. Umukinnyi hari ibyo aba akeneye, iyo ubimuhaye ahita agenda. Amatariki nahanye na Rayon Sports yamaze kurenga.

Muhadjiri yabwiye iyi Radio ko agiye muri AS Kigali kuyifasha kwitwara neza mu mikino ya CAF Confederations Cup no mu mikino ya hano mu Rwanda irimo shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Muhadjiri yahishuye kandi ko AS Kigali yemeye kurenza gato ku byo Rayon Sports yamuhaye.

Mu kwezi gushize,Sadate uyobora Rayon Sports yari yavuze ko bamaze kumvikana na Muhadjiri ndetse hari uburyo bwateguwe bwo kumwereka abafana ku buryo imyenda izagurwa izagaruza amafaranga yose bamuguze, gusa asaba abafana kubigiramo uruhare bagatanga umusanzu kuri Mobile Money wo kugira ngo asinye.

Muhadjiri yari yemeye miliyoni 13 yahawe na Rayon Sports ngo ayisinyire umwaka umwe ariko ayo mafaranga ntiybashije guhita aboneka ariyo mpamvu yahise ahindukira asinyira AS Kigali n’ubundi yari yamuguze kera hanyuma ikamwihera APR FC nyuma.

Hakizimana Muhadjiri nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda mu mwaka ushize nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa