Muhadjiri yatangaje impamvu yatumye agaruka mu Rwanda igitaraganya
Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019
Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri uherutse gusinyira ikipe ya Emirates Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yagarutse mu Rwanda mu kiruhuko yahawe cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al-Adha.
Benshi mu bakunzi ba ruhago babonye Hakizimana Muhadjiri I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,bavuze ko ubuzima bwo muri UAE bwamunaniye ariyo mpamvu yagarutse mu Rwanda gusa uyu rutahizamu yabwiye abanyamakuru ko yaje mu karuhuko gato ikipe yamuhaye kubera igisibo cya Eid Al-Adha.
Yagize ati"Hariya ni mu bihugu by’abayisilamu, kandi turi hafi kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al-Adha, hariya rero barabyubaha cyane, bampaye akaruhuko k’iminsi mike, mu cyumweru gitaha ndahita nsubirayo."
Muhadjiri wasinyiye Emirates Club amasezerano y’imyaka 3 mu kwezi gushize, yatangaje ko mu myitozo mike amaze gukorana n’iyi kipe yigaragaje cyane ku buryo bitazamugora kubona umwanya ubanza mu kibuga.
Hakizimana Muhadjiri yahawe ikiruhuko cy’iminsi 6 kizarangira kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha agasubira mu ikipe gufatanya na bagenzi be kwitegura shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *