skol
Kigali
startimes

Muhamudu Mosi wakiniye Amavubi arasaba ubufasha kuko arembeye muri Ethiopia

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 December 2020 Yasuwe: 6605

Uwahoze ari umunyezamu Muhamudu Mosi warindiye ikipe y’igihugu Amavubi akayifasha kubona itike yo kwerekeza muri CAN 2004 arwaye indwara z’ubuhumekero aho atuye muri Ethiopia ndetse ngo no mu mutwe ntameze neza.


Uyu munyezamu yagiranye na Radio TV1 ayitangariza ko akeneye ubufasha akava muri Ethiopia akerekeza muri Australia hatuye nyina umubyara ndetse n’umugore we babyaranye abana 2 mbere y’uko batandukana.

Mosi uherutse kubabaza benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera ifoto yagiye hanze asa nabi cyane ndetse ubona nta buzima afite.

Nyina wa Muhamudu Mosi witwa Mbiwa Seraphine yabwiye Radio &TV1 ko umwana we ahangayitse cyane kuko arwaye indwara zitandukanye z’ubuhumekero ndetse ngo yabwiwe ko natabagwa azarwara Kanseri.

Yagize ati “Muhamudu Mosi arahangayitse cyane.Arwaye indwara nyinshi ariko no mu mutwe ntabwo ameze neza.Afite ikibazo mu mazuru guhumeka ntibimworoheye.Bari bamusabye kubagwa ariko arabitinya muganga amubwira ko azarwara kanseri.

Nta muntu n’umwe wo kumufasha,abantu bose bamuvuyeho.Ndabaririra,mufashe Muhamudu Mosi kubera akazi yabakoreye abashe kuva hariya muri Ethiopia aze hano ndi.Aha muri Australia mba njyenyine.Natwaye abana be 2 mbafasha kwiga barangiza kaminuza ariko nyuma baransiga nsigara njyenyine.

Aho ndi niyishyurira inzu na Muhamudu Mosi mwishyurira inzu buri kwezi.N’ubufasha mbasaba,mumfashe ave hariya muri Ethiopia.”

Uyu mubyeyi yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kumufasha nibura kugera mu Rwanda hanyuma akazabona uburyo bwo kugera muri Australia.

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu mu gihe cya Muhamudu Mosi witwa Mbonabucya Desire yatangaje ko uyu munyezamu bagerageje kumufasha kuko ngo hari amadolari 800 bamwoherereje ayamara mu minsi 2 gusa.

Yagize ati “Twashatse amadolari turayamwoherereza.Bwa mbere yabonye nk’amayero 200,ubundi tumwoherereza andi 600.Urumva ko yabonye amayero nka 700 cyangwa 800.

Bebe [Mosi] turamuzi uburyo akunda amafaranga kandi yabaye mugenzi wacu mu ikipe y’igihugu ntabwo ari umuntu twatererana,twaramufashije ayo mafaranga twarayatanze.

Ibyo kugaruka mu Rwanda naba abyemeye twamufasha wenda akabona n’abandi bantu bakamufasha kuko yabaye umusinzi,n’umuntu wirirwa yinywera ku muhanda.Namenye ko abana n’abantu bacuruza amakara ibintu nk’ibyo.

N’ukubyigaho ukuntu abantu bakongera kumufasha,ariko Bebe umuhaye amafaranga mu ntoki ayo twamuhaye yaraye ayamaze,mu minsi 2 yari ayamaze.”

Uyu Muhamud Mosi kuri ubu ubarirwa mu myaka 43, ni umwe mu banyezamu bashimishije bikomeye abakunzi ba ruhago nyarwanda mu myaka yo hambere bitewe n’udushya, amafiyeri no gusetsa abafana byamuranze mu gihe yamaze akina mu Rwanda.

Uyu mugabo ari mu bakinnyi bahetse ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yatsindaga Uganda ku wa 6 Kanama 2003, igitego kimwe ku busa mu mukino utazasibangana mu mateka y’ibihugu byombi.

Uyu mugabo yanyuze mu makipe menshi arimo Mityana Fc, Express Fc, Victors Fc,SC Villa yose yo muri Uganda ndetse na APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Tour du Rwanda yari iteganyijwe muri Gashyantare 2021 yimuriwe muri...

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda...
15 January 2021 Yasuwe: 2687 0

Cristiano Ronaldo ahembwa umushahara uruta uwo amakipe 4 yo muri Serie A...

Kizigenza Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus uhembwa amafaranga...
15 January 2021 Yasuwe: 4269 0

Didier Drogba yahishuye uko yatandukanye n’umugore we nyuma y’amafoto...

Uwahoze ari rutahizamu wa Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire,Didier...
15 January 2021 Yasuwe: 7256 0

Zidane yafatiye ibihano bikomeye Vinicius Jr wakoze igikorwa...

Umutoza Zinedine Zidane w’ikipe ya Real Madrid yafatiye ibihano Vinicius Jr...
14 January 2021 Yasuwe: 5768 0

Paul Pogba yahaye ubutumwa Liverpool bahataniye igikombe cya...

Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United...
14 January 2021 Yasuwe: 4739 0

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yategeye akayabo Amavubi ku...

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports mbere y’uko yeguzwa na RGB mu mwaka...
13 January 2021 Yasuwe: 4830 0