skol
fortebet

Mukura VS iri ku rwego rwo hasi yatsinzwe na AS Kigali y’abakinnyi 10

Yanditswe: Thursday 10, Dec 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yakinnye umukino wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Mukura VS ibitego 2-0 byinjiye mu gice cya mbere ndetse iyi kipe y’umujyi yahawe ikarita y’umutuku irangiza umukino ari abakinnyi 10.

Sponsored Ad

Mukura VS iri ku rwego rwo hasi cyane,yatangiye shampiyona itsindwa na Kiyovu Sports ibitego 3-1 ku kibuga cyayo,inganya na Sunrise FC ku mukino wa kabiri none kuri uyu wa Kane yatsinzwe umukino wa Gatatu.

AS Kigali yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru biyifasha kubona igitego cya mbere ku munota wa 2 gitsinzwe na Orotomal Alex ku mupira yahawe na Hakizimana Muhadjiri, hanyuma asiga myugariro Olih Jacques hasi atera mu izamu.

Ku munota wa 26,AS Kigali yabonye uburyo bukomeye ubwo Abubakar Lawal yinjiranaga umupira, awutanga kuri Shabani Hussein Tchabalala wahise ahereza Orotomal Alex awupfusha ubusa.

AS Kigali yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 38 gitsinzwe na Shabani Hussein ’Tchabalala’ ku mupira mwiza yacomekewe na Abubakar Lawal umusanga ahagaze wenyine awutera umutwe wijyana mu izamu.

Ku munota wa 43,nabwo Orotomal yananiwe gutsinda igitego cyari cyabazwe nyuma yo gusigarana n’umunyezamu wa Mukura VS iratugenera.Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali ifite 2-0 bwa Mukura VS.

Mu gice cya kabiri,AS Kigali yagarukanye ubukana nk’ubwo mu gice cya mbere aho Mukura VS yananiwe guhuza umukino kuva utangiye kugera urangiye.

Ku munota wa 60, Ishimwe Christian yateye coup Franc yari inyuma gato y’urubuga rw’amahina ahana ikosa ryari rikorewe kuri Hakizimana Muhadjiri ,umupira ukubita umutambiko w’izamu,ugarutse, Orotomal awushyira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 70, Umunya-Nigeria Orotomal Alex yahushije igitego cyabazwe nyuma yo kuroba umunyezamu Iratugenera Edouard, asigarana n’izamu ryambaye ubusa, atera umupira hanze.

Ku munota wa 73, Orotomal Alex,yahawe ikarita itukura nyuma yo kubwira umusifuzi wo ku ruhande amagambo ashobora kuba ari ibitutsi.

Mukura VS yagaragaje ko iri ku rwego rwo hasi nyuma y’iyi karita,kuko ntiyigeze iyibyaza umusaruro ngo isatire AS Kigali ahubwo yakomeje kurushwa kugeza umukino urangiye itsinzwe ibitego 2-0.

Indi mikino yabaye uyu munsi, AS Muhanga yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa mu gihe Police FC yatsindiye Bugesera FC iwayo ibitego 3-1.Etincelles FC 1-2 Musanze FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa