skol
fortebet

Mukura VS yambuye igikombe cy’Agaciro Rayon Sports mu mukino wafatiwemo ibyemezo bikarishye

Yanditswe: Sunday 15, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Mukura VS yambuye igikombe cy’Agaciro Rayon Sports yari imaze imyaka 2 yikurikiranya igitwara,iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wafatiwemo ibyemezo bikarishye birimo penaliti 2 ndetse n’amakarita 2 y’umutuku byose ku mpande zombi.

Sponsored Ad

Umusifuzi Uwikunda Samuel yafashe ibyemezo bikarishye muri uyu mukino kuko ku munota wa 50 yahayahaye Mukura VS penaliti nyuma y’aho myugariro Saidi Iragire yakoze umupira n’intoki.Rutahizamu Samuel Nwosu Chukwudi yinjiijemo Penaliti neza.

Rayon Sports yaje guhita ikora ikosa rikomeye ubwo yananirwaga guhagarika rutahizamu Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme wacenze ba myugariro bose ba Rayon Sports atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 53.

Rayon Sports yaje muri uyu mukino isa n’ifite icyizere kiri hejuru,yatunguwe n’ubuhanga bw’abakinyi bo hagati ba Mukura VS barimo Ntwari Evode na Tuyishimire Eric uzwi nka Congolais,babagoye cyane.

Rayon sports yabonye igitego rukumbi yatsinze muri uyu mukino ku munota wa 60 kuri penaliti yatewe neza na Micheal Sarpong nyuma y’aho Ngirimana Alex yakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 70 w’umukino, kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yahawe ikarita itukura igayitse,ubwo yasagariraga umusifuzi wo ku ruhande amuhoye ko atanze koloneri.

Mukura VS nayo yahise ihabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 77, ubwo rutahizamu wayo Ndizeye Innocent yakoreraga ikosa kuri Nshimiyimana Imran,ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho iminota 7 yateye impungenge umutoza Mathurin Ovambe gusa abakinnyi be babashije kwihagararaho batwara igikombe cy’Agaciro 2019 na miliyoni 3 FRW.

Uko ibihembo byatanzwe n’abakinnyi bitwaye neza:

Mukura Victory Sports yahawe miliyoni eshatu n’igikombe, Rayon Sports ihabwa miliyoni 1,500,000 Frw.

Police FC yatsinze APR FC igitego 1-0 cya Iyabivuze Osée ku mwanya wa gatatu, yahawe ibihumbi 500 Frw.

Umukinnyi w’irushanwa yabaye Munyakazi Youssuf ‘Lule’ ukina hagati muri Police FC.

Uwatsinze ibitego byinshi yabaye Samuel Chukwudi Nwosu wa Mukura Victory Sports, watsinze ibitego bibiri.


Mukura niyo yatwaye Agaciro Tournament 2019

Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa