skol
fortebet

Mukura VS yihimuye kuri Gasogi United n’umuyobozi wayo wayise ikipe yazimye imeze nka Buji

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Gasogi United n’abakunzi bayo batashe bababaye nyuma yo gutsindwa ubugira kabiri n’ikipe ya Mukura VS igitego 1-0 mu gihe Police FC na Kiyovu zatanze isomo rya ruhago.

Sponsored Ad

Ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda hakiniwe umunsi wa 20 wa shampiyona waranzwe no gutsindwa kabiri kikurikiranya kwa Gasogi United yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0.

Nyiri ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuze ko mu mukino ubanza wa shampiyona Mukura VS yibiwe n’abasifuzi ndetse ayifata nk’ikipe yyazimye.

KNC yagize ati "Mukura VS tuyibara mu makipe yazimye.Ubushize nababwiye ko nyigereranya na buji.Iraza ariko ikagenda ishonga.Ugereranyije abafana ba Mukura ntibaruta ab’Urubambyingwe.Mbona Fan club ya Matyazo.bazana Banderole wasanga ari umushoferi uza ayitwaye.Mukura dushaka kuyereka ko icy’ingenzi atari imyaka umaze ahubwo ari icyo wakoze muri iyo myaka.

Aho kubaho imyaka 1000 nk’Urukwavu nabaho umunsi umwe nk’Intare bikandikwa mu bitabo bya Kumbukumbu nibwo butumwa nagenera Mukura VS."

Nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19,Gasogi United yatsindiwe I Kigali na Mukura VS igitego 1-0 cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand ku munota wa 32 w’umukino.

Gasogi United imaze gutsinda umukino umwe gusa muri 5 imaze gukina mu gice cya kabiri cya shampiyona.Mukura VS iri ku mwanya wa 4 n’amanota 34 mu gihe Gasogi iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22.

Mu wundi mukino watunguye benshi,Bugesera FC yasanze Etincelles FC I Rubavu iyinyabika ibitego 3-1, umutoza wayo Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni ahita asezera Ku kazi.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu:

Gasogi 0-1 Mukura
Etincelles 1-3 Bugesera,
Heroes 1-3 Police FC
Gicumbi 1-3 Kiyovu Sports

Ibitekerezo

  • Ekipe ya MUKURA SPORT , nzabaha inka nzabataka bababurire igiciro, mukuye inkotsa KNC ku ijabo nasubira i Butare ajye aryamira ijanja.🦾🦾🦾💌💌💌

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa