skol
fortebet

Mukuru wa Paul Pogba yahaye inama Manchester United ku hazaza ha murumuna we

Yanditswe: Wednesday 03, Feb 2021

Sponsored Ad

Mukuru wa Paul Pogba witwa Mathias yagiriye inama Manchester United yo kugurisha uyu murumuna we hakiri kare cyangwa se bakazahomba akagendera Ubuntu arangije amasezerano.

Sponsored Ad

Paul Pogba ari mu bihe byiza cyane kuko yatowe nk’umukinnyi mwiza mu kwezi gushize mu ikipe ya United ndetse ayifasha gufata umwanya wa mbere by’agateganyo muri Premier League nubwo nyuma yaje kuwukurwaho na City.

Uyu mukuru wa Pogba w’imyaka 30 ukinira ikipe ya Racing Murcia muri Espagne yatangarije ikinyamakuru cyo muri iki gihugu ko Manchester United ikwiriye kurengera inyungu zayo ikagurisha murumuna we Paul Pogba.

Yagize ati “Asigaje amasezerano y’umwaka umwe.Ntabwo mbizi niba azayigumamo.

Ikintu cyonyine navuga nuko niba United ishaka amafaranga ikwiriye kumugurisha ubu.Nicyo kintu navuga.Nitabigenza uko,azagendera Ubuntu.Nta kintu na kimwe nigeze numva kivuga ko azongera amasezerano.”

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo ushakira amakipe Paul witwa Mino Raiola yatangaje ko uyu mukiriya we atishimye ndetse yifuza kuva muri iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.

Raiola yagize ati: "Paul ntiyishimye. Ntabwo agishobora gutangaza ibyo atekereza nkuko yakabyifuje kandi nkuko biba byitezwe kuri we".

Yakomeje abwira ikinyamakuru Tuttosport cyo mu Butaliyani ati: "Agomba guhindura amakipe; agomba guhindura akajya ahari undi mwuka".

"Afite kontaro izarangira mu mwaka umwe n’igice uri imbere, ariko ntekereza ko umuti mwiza cyane ku mpande zombi ari ukumugurisha ku isoko ritaha".

Uyu mugabo yemeje ko Pogba azava muri United mu mpeshyi byanze bikunze cyane ko ngo we yatangiye kumushakira andi makipe aho bivugwa ko Juventus na Real Madrid zimwifuza.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo Pogba yasubiye muri United avuye muri Juventus aguzwe miliyoni 89 z’amapawundi. Ntabwo ahisha ko yifuza gukinira Real Madrid.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe, umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Didier Deschamps yavuze ko Pogba "adashobora kwishima" kubera ukuntu yari afashwe muri United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa