skol
fortebet

TdRWANDA 2020: Mulu Kinfe Hailemicheal yegukanye agace ka kabiri abuza Abanyarwanda gukorera amateka I Huye

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Gashyantare 2020, hakinwe agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020 kareshyaga na kilometero 120.5 kavaga I Kigali kerekeza Huye kegukanwe n’umunya Ethiopia witwa Lulu Kinfe Hailemicheal w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Nippo-Delko yo mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Nubwo aka gace kari gasanzwe gahira abanyarwanda, kuri uyu wa mbere siko byagenze kuko umunya Ethiopia, Lulu Kinfe Hailemicheal wa Nippo-Delko yagatwaye akoresheje 3:03: 21.

Aka gace kakunze guhira abanyarwanda mu myaka ishize,ubwo abarimo Mugisha Samuel yagatwaye muri 2018,Areruya Joseph agatwara 2017 na 2016 mu gihe muri 2015 katwaye Bintunimana Emile

Aka gace gasoreza I Huye kagira umwihariko wo kuba ugatwaye akunze kwegukana irushanwa,kuko umwaka ushize uwitwa Merhawi Kudus ariwe wagatwaye ndetse yegukana isiganwa rya mbere rya Tour du Rwanda ryo ku cyiciro 2.1.Abanyarwanda barimo Mugisha na Areruya bagatwaye nabo batwaye irushanwa.

Aka gace katangiye abakinnyi benshi bagerageza kuva mu gikundi ariko amahirwe yo kukivamo ahira abakinnyi 5 barimo Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda), Yemane Dawid wa Eritrea, Munizabayo Eric wa Benediction, Mugisha Moise wa SACA na Abreha wa Ethiopia.

Aba bakinnyi bagerageje kongera igihe basigaga igikundi cyarimo uwambaye umwenda w’umuhondo Fedorov,kigera ku minota irenga 3.

Iri rushanwa ryagiye rihindura isura ubwo abakinnyi bari bamaze kurenga I Nyanza bituma mu birometero 10 bya nyuma uwitwa Abreha Negasi wo muri Ethopia acomoka muri bagenzi be ashaka kugera I Huye ari uwa mbere.

Mu birometero 5 bya nyuma, igikundi cyafashe abakinnyi bose bari imbere bituma kugera I Huye biba intambara ikomeye.

Abakinnyi 44 bose bagereye I Huye icyarimwe gusa uyu Lulu Kinfe Hailemicheal abatanga kugera ku murongo aarakegukana.Umunyarwanda waje hafi ni Munyaneza Didier wabaye uwa kane.Fedorov yagumanye umwenda w’umuhondo.

Hailemichael Kinfe yabaye Umunya Ethiopia wa 2 utwaye étape muri Tour du Rwanda ya 2.1, nyuma ya Bereket Desalegn Temalew watwaye Rubavu - Musanze ubushize.Kuva 2009,abakinnyi 56 nibo bamaze gutwara uduce.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa