skol
fortebet

Munyakazi Sadate niwe watorewe kuyobora Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 14, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa MK Sky Vision,Munyakazi Sadate niwe watorewe kuba Perezida mushya wa Rayon Sports asimbuye Paul Muvunyi wari umaze imyaka 2 ayiyobora.

Sponsored Ad

Mu matora ya Komite ya Rayon Sports yabereye muri Cercle Sportif de Nyamata kuri iki Cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2019, yarangiye Munyakazi Sadate asimbuye Paul Muvunyi ku mwanya wa perezida w’ikipe, Twagirayezu Thadée na Muhirwa Prosper baba ba Visi Perezida, Muhire Jean Paul yabaye Umunyamabanga mukuru naho umubitsi [tresorier] aba Cyiza Richard.

Munyakazi Sadate wari usanzwe akuriye akanama gashinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri Rayon Sports,niwe watorewe kuyobora iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka 2 iri imbere.

Nyuma yigihe Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports akava muri Komite, yayigarutsemo,aho agiye kuba umujyanama wihariye wa Munyakazi Sadate.

Mu yindi myanya yatorewe, King Bernard yagizwe CEO wa Rayon Sports mu gihe Zitoni Pierre Claver yakomeje kuba umunyamategeko wa Rayon Sports.

.Munyakazi Sadate niwe wazanye igitekerezo cyo kuzana MK Card izafasha Rayon Sports kubaka Stade yayo mu mwaka wa 2025.

Kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 nibwo Munyakazi Sadate yatangije ku mugaragaro umushinga uzafasha ikipe ya Rayon Sports kubona amafaranga azayifasha kwiyubaka no kuzabasha kubaka Stade yayo bwite, umushinga wiswe ’Gikundiro Stadium’.



Perezida mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate

Ibitekerezo

  • nzakumbura cyane Muhirwa Freddy, ukuntu azi gusobanura ibintu neza,kandi yarazi gufata ibyemezo bikarishye nk’umuyobozi.

    ubu buyobozi burashimishije kbsa president hamwe numujyanama we baraje ba titize igikona ,kuko gacinya ntamikino agira ,umukinnyi yashatse atitaye aho akinira birangira amuzanye kandi muburyo bumworoheye thx kbsa tubarinyuma

    Rayon sport irarimbutse tu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa