skol
fortebet

Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa abanenga imikorere ye anahishura ahazaza ha Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,yandikiye ubutumwa abafana abamenyesha ko ikipe igiye gufata umurongo wo gukoresha abakinnyi ishoboye guhemba biganjemo abakiri bato ndetse yemeza ko abavuga ko ayoboye nabi ari abadakunda ukuri.

Sponsored Ad

Mu butumwa yageneye abafana muri iki gitondo, bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Munyakazi Sadate yavuze ko Rayon Sports iri mu ntambara yo kongera kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na COVID-19 ndetse ngo igiye guha umwanya abakiri bato n’abakinnyi bafite ubunararibonye ariko banafite amateka meza mu ikipe.

Kuwa gatanu tariki ya 05/06/2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwahembye abakinnyi, abatoza, abacunga ibikoresho n’abandi umushahara w’ukwezi kwa kabiri

Umushahara watanzwe n’uw’ukwezi kwa kabiri gusa cyane ko iyi kipe ifitiye imishaharay’amezi 2 abakozi bayo (ukwezi kwa kabiri n’ukwezi kwa gatatu),mu gihe bigomwe amezi batakoze kubera icyorezo cya Covid-19, cyagoye cyane amakipe ku bijyanye n’amikoro.

Muri ubu butumwa yagize ati “

Mwaramutse,

Nibyo koko abenshi mu maze iminsi mwibaza ibijya mbere muri Equipe ariko reka ngire bicye mbasobanuriraho;

Mpereye ku bibazo bimaze iminsi bihari mu buyobozi,
Mpereye kuri icyo nagira ngo mbabwire ko mu bibazo bikomeye tugira 90% bishingiye kuri icyo, impamvu mvuga gutyo nuko usanga Association yacu imeze nku urugo rutagira nyirarwo aho usanga buri wese arukoramo ibyo ashatse;

Niyo mpamvu mwumvise amakuru anyuranye aho abantu kuko bayoboye bahaguruka bagakora decralation ko birukanye ubuyobozi hatowe, bagashora amafaranga arenga miliyoni 25 mukwangiza Image y’Ubuyobozi, bagatanga ayo mafaranga mubikorwa byo kujyana abakinnyi mu yandi ma Équipes ngo bakunde bananize ubuyobozi, finalement nibaza niba arirwo rukundo dukunda Équipe yacu bikanyobera!!! Kuko ingufu n’amafaranga abantu bakoresheje mugusenya iyo tuzikoresha twubaka ndabarahira ukuri ko tutari kuba turi muri iyi situation;

Ikindi nibaza ni ukubera iki??? Abavuga ko uyoboye Equipe nabi, ese nuko turi ku mwanya wa kabiri??? Ese nuko twahembye kugera aho dukomewe mu nkokora na Covid 19??? Ese nuko dusaba abaterankunga kongera ibyo baduha??? Ese nuko tubaha rapport yikoreshwa ry’Umutungo tukawushyira ku mugaragaro??? Mu nsobanurira ndushe gusobanukirwa Wenda njye simbona aho dukora nabi. Abibaza ko nandikiye Ubuyobozi bukuru bwi Igihugu ngaragaza amakosa bakumva ko nareze Equipe abo nabo baribeshya kuko Equipe ni Personne morale kdi uwo ntakora icyaha abakora ibyaha ni personne physique;

Ikindi kibazo nabonye ni pression ishyirwa ku buyobozi bijyanye na amarangamutima ya buri wese cga inyungu zaburi wese aho usanga buri wese ashaka ibikorwa ariko wagaruka ku rundi ruhande ntatange ubushobozi;

Ugasanga dufite porte feuille ya 17 millions ariko tugakora dépenses za 35 millions mu byu kuri ukibaza ngo abura ajya ava hehe??? Reka mbabwire aho ava, ava ku bayobozi akava mu madeni tutajya tuvamo, ese ubu ari nka Company ntiyari kuba yaramaze kuba Liquidé ??? Kubera ibihombo!!!

Hamwe nibyo nku ubuyobozi hari ibyo twiyemeje kugira ngo dukemure ibyo byose,
1. Ni ugukorera mu mucyo tukabazwa ibyo dukora kdi tugashyira ibintu ku murongo ku buryo buri wese akora ibyo ashinzwe kdi akabazwa Ibyo akora umunsi tuzava kuri uwo murongo muzabitubaze, naho ababwira ko Equipe yasenyutse kubera ko Umukinnyi runaka yagiye ababivuga niba bandi bashyira Pression ku buyobozi ariko mu byukuri bashaka ko dukomeza kubaho uko bidakwiriye, dufite abakinnyi 29 hamaze kugenda 5 uretse ko dufite abozongerwamo ariko rwose nta byacitse ihari;

2. Ntago tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu Umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kdi tuzabona uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi ba amazina aribo bakora ibyo dushaka nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri, ikindi kdi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 ntagikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, ... uwo Mwaka twageze kuri final ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava, urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bari talentueux badafite amazina ( kuko nitwe twubaka amazina yabo sibo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite Expérience nziza kuko hari nabafite Expérience ariko mbi ubundi hakaba Équilibre muburyo buri financière ndetse na technique nidukora ibi muzambaze ibikombe

3. Icyo mbasaba nuko mwakwemera kdi mugashyigikira izo mpinduka mukemera tukabaho uko tubishoboye tugakora engagement y’icyo tuzabasha, nitwemera ibyo bizadufasha kubaka ibirambye kurusha kubaka ibihora bihirima, turimo gucyemura ibibazo byi imishahara, ndetse nabo dufitiye Recrutement zitarangiye ubu twahembye Février tunishyura zimwe muri Recrutement tutari twarishyuye abashaka kudufasha bakomereza muri uwo murongo ubundi njye numva mfite ikizere ko ibyo duciyemo byanampungabanyije birenze ukwemera byatubereye isomo kdi bizaduha ingufu yo gukomeza umurongo wo gukorera mu mucyo ndetse no mukuri tunabasaba kuwushyigikira.

Murakoze

Ibitekerezo

  • ariko uransetsa nyakubahwa muyobozi wa rayon.ukuri se uhora utubwira ni uko wazanye umutoza mu gaseke ngo batamumenya nyuma ugasanga adashoboye ukamwirukana utubeshya ngo nta kibazo afitanye na equipe none fifa ikaba ikugaragaje ,ukuri se ni itubyamutungo rishobora guturuka kuri ba azma runanira ? ubwo se utaniteye n’abakubanjirije ?
    nibe nabo equipe yabo yabaga ikomeye kandi ntawe upfa kuyicishamo ijisho .ese fifa iramutse yinjiye muri biriya wavuze urumva yazahana abo wavuze ngo batanze ruswa cg izahana ikipe ?

    ntabwo umutware w’urugo yavuga ngo mwa bana banjye mwe ubwo murya byinshi mimumvire aha mujye kubishaka ahandi ahubwo akora uko ashoboye byose bikaboneka cyane cyane iyo hari aho biva hizewe(skol)

    Nibyiza gukorera mumucyo , kandi urakoze kudusobanurira , uretse ko njye nabonaga icyerekezo cyawe!! Nanjye nibazaga guhemba trente millions buri kwezi aho ziva bikanyobera! Njye nagize umwanya WO kwitegereza imikinire yikipe umwaka ushize mbona ntakigenda na gato!! Nitwe twaridufite amazina akomeye ariko nibitego twatsindaga nikukaburembe ntanumukino mwiza twakinnye nyamara ugasanga turahemba akavagari kamamiriyoni , why?? Kugirango usimbuke neza ugomba gusubirinyuma kandi iyo ushaka guhindura isura yinzu yawe urasenya!!! Courage mugabo , ufite icyerekezo kandi uzagusimbura nawe azagira icye!! Nundi mufana tuzunguka ntazabura kubibona ukundi ,Niko isi iteye!!

    Prezida igitekerezo ni inyamibwa Covid 19 nicogora tuzagiha umurongo neza dukore strategic plan yimyaka 2-5-7-10.komera WE are with you!!!

    Arakoze cyane Umuyobozi wa Rayon Sport mubyukuri avuze ibintu byukuri twibaza icyari cyarabuze ngo equipe ibeho muburyo bunoze ntago numva ikintu cyari cyarabuze ngo Rayon ibeho itarangwamo abashaka kuyisubiza inyuma ngo baguze abakinnyi bahenze itabasha guhemba hagahora induru ariko numva rayon nikoresha abakinnyi ibasha guhemba tuzagera kure ntakirarane kirangwamo kuzana umunyamahanga uguhenze uzaza akicara bimaze iki, reka turebe kurundi ruhande hari uwamuzanye ufite ibyo agambiriye kugirango agire icyo amubonaho naho Rayon nigira imiyoborere myiza buri wese akaba accountable yibyo yakoze akabisobanurira rubanda bakabimenya yazanamo amanyanga akabazwa kuko ntiwarya umutungo warubanda ngo biguhe amahoro turebere kumiyoborere y’igihugu cyacu uburyo uwariwe wese abazwa ibyo yakoze byose iyo basanze yarataye umurongo arahanwa rwose muyobozi mwiza Sadate ndagushyigikiye kdi ukuri kuratsinda ngewe nakubonyemo ukuri kdi uharanirako amafuti atagutsinda ibyo wanditse byose wabitewe nakababaro ntago wakunze amafuti rero guma muri uwo murongo turagushyigikiye ibi uvuze bizarange ubuyobozi bwawe nutatira tuzabikubaza murakoze long live Rayon Sport dukunda uzakomera

    Munyakazi nta magambo ye dukeneye, igihe akiyoboye Rayon Sports azarebe umupira wenyine, umugambanyi mubi.

    Ibi nibyo byari byarabuze,ubundi umuntu yishima Aho ashyikira.Abo bakinnyi bahenze mwazanaga nge nta nyungu nigeze mbabonamo kuko bazaga ntibabure gutsindwa na Muhanga cg Gicumbi.None wamugani ibikombe twabonye Ni bingahe? Izo vurugu vurugu muri Rayon z’amikoro n’ibisambo akenshi twagiye twumva ko bitunzwe kdi bikubakira amazina yabyo muri Rayon nta nakimwe byazatugezaho.Umujyo Ni uwo,mu Rwanda impano zirahari kdi Hari benshi biteguye gukinira ikipe y’Imana bakubakiramo amazina.

    Kubwanjye ingingo ya 2 niyo tutemeranyaho nez ntago aritwe tawriduunze amazina akomeye knd tureke kwikmeza eqwipe yarasenyutse

    Bwana SADATE inama nakugira nuko utajya wumva ukagundira ubutegetsi ni ukwegura. Niwowe ubwawe wivugiye ngo iyo utagifitiwe icyizere nabo uyobora ugomba kwegura iyo nama ndayikugira nanjye ku nyungu zawe. Urihambira kuri RAYON ni wowe wayishinze , ni iyawe ,. Ese ujya utekereza kuri Miriyoni z’abanyarwanda zigiye kwicwa n’agahinda kubera wowe? Rayon yirekere abayishoboye . Ngo ugiye kujya ukinisha abana bato . Rayon se idatwara ibikombe, idahatana , ibaho koko? Ese ubwo ko Rayon yabeshwagaho n’abafana urabona uzawirebera wowe na famille yawe? Rwose gerageza usubize agatima impembero niba ufite umutima nama. Ubu abareyo turababaye kubera wowe. Nta numwe ukwishimiye pe.

    Mbere yo gutokora mugenzi wawe ibyiza ni ukwibanza. Gusa ntitwishimye none se nibo basinyishije Ku ideni! Ahaa dusigaranye izina gusa

    RAYON SPORT oyeee oyeee oyeeee,
    SADATE oyeee oyeee oyeeee,
    Abakunzi ba Rayon sport oyeee oyeee oyeee,
    Abafana ba RUSAHURIRAMUNDURU puuuuu,
    Abafana ba nyamujya iyo bigiye puuuuu,
    Abakinnyi batagira discipline puuuuu
    👉Mana warakoze kutuzanira Sadate maze Ukanamufasha kuvana IBIRAYI BIBOZE MU BINDI, akaba ari kudufasha ngo Rayon yubakire kuri fondation ikomeye APANA KU MUSENYI inyeshyalba zubakiyeho maze Rayon sport ikaba yarari kurimbuka buhoro buhoro..

    Ibyobyose nibinyoma ayoma fr uvugako batanze wabinye aruko wabuze ayoguhemba abakinnyi? cgw wabinye aruko umuterankunga yanze gukorana nawe? Ubuze uko ubigenza utangira gusesa amazerano yabo! Nonese wamenyeko ugomba guhindura Ekipe academic ryari kd waraje uvugako ugiye kuyiteza imbere ukayubakira stadium, gusa udufashije watuvira muri Ekipe cgw niba harinuwagutumye ngo uze uyisenye umubwireko bitazashoboka ntabwo imitwe yaba Reyon aramashu bikoreye kuburyo batazi iyo biva naho bigana Twemereko haribitagenda neza bishingiye kumategeko nubuyozi nkuko wabivuzeko Reyon yabaye nkurugo rwumuntu wese uje agakora ibyo ashanse gusa kuyihundura academic byo ntibivamo

    Simfana Rayon ariko perezida umurongo urimo ndemeranywa nawe uzatuma mba mba umuyoboke wa Rayon rwose

    Urarushywa nubusa wa mugabo we. Urahiga nta mbwa! Urasunika iminsi ubeshya abadasobanukiwe bagirengo hari icyo umaze. Iminsi iraje ikwerekane. Ninde koko ujyaho akabeshya ikintu gisenya umuryango ayoboye?!?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa