skol
fortebet

Munyakazi Sadate yahaye ubutumwa bukomeye abamwigometseho mu kwizihiza umwaka amaze ayobora Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yatanze ubutumwa burebure kuri uyu munsi yizihiza umwaka amaze atorewe kuyobora iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Munyakazi wahuye n’urugamba rutoroshye rwo guhangana n’ubukene bwatewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’abamurwanyije bashaka kumweguza ku mirimo ye.

Uyu mwaka wari indyankurye kuri Munyakazi kuko COVID-19 ikimara kugera mu Rwanda,imikino yarahagaritswe bituma aho Rayon Sports yakuraga amafaranga ariho ku bibuga hahagarara.

Ikibazo cy’amikoro cyatumye Rayon Sports inanirwa kwishyura abakinnyi n’abandi bakozi bayo,kwishyura amafaranga yo kugura abakinnyi n’ibindi.

Ibi bibazo byateje umwiryane muri Rayon Sports bituma bagize umuryango wa Rayon Sports bashyizwe mu kanama ngishwanama bashaka kweguza Sadate gusa ahagarara bwuma arabatsinda nyuma y’aho RGB yemezaga ko ariwe uhagarariye ikipe mu mategeko.

Uyu munsi Sadate yabwiye abamurwanyije n’abakimurwanya ati "Dushingiye kuri wa murongo twahisemo nk’abanyarwanda twatanze imbabazi kubatarabyitwayemo neza ariko na none abakomeje kunangira imitima yabo ndetse no kutuvangira ntago tuzakomeza kubarebera ngo bakomeze gusenya ibyo twubaka, niyo mpamvu nyuma y’imbabazi hagomba no kubaho kubazwa ibyo dukora ndetse hagafatwa n’ ingamba zo kurinda ibyo twagezeho."

Ubwo butumwa burambuye bwa Sadate bugira buti "

Tariki ya 14 Nyakanga 2019, Tariki ya 14 Nyakanga 2020, Umwaka urashize Komite Nyobozi ya Rayon Sports itorewe kuyobora Umuryango mugari wa Rayon Sports;

Urugendo ntago rwari rworoshye n’imihigo ntago yahiguwe uko twabyifuzaga;

Kuri uyu munsi ni umwanya mwiza wo kugira ngo buri wese atekereze aho tuvuye anarebe aho tugana, ni umwanya mwiza ngo twongere dutekereze ngo Rayon Sports ni iyande kandi uruhare rwa banyirayo ni uruhe mu iterambere ryayo tutitana ba mwana cyane ko uhinga mu kwe ntawe asiganya;

Uyu munsi , nk’uko Igihugu cyacu kibidutoza ndetse ukaba ariwo murongo twahisemo nk’ abanyarwanda, tugomba kurangwa n’Umuco wo kwigira kuko ak’i muhana kaza imvura ihise kandi nitwe ubwacu tugomba kugira uruhare mu iterambere ry’ikipe yacu mbere y’ abandi. Ibanga ryo kubigeraho ni ugushyira hamwe twese.

Mu minsi ishize twaciye mu bibazo n’ibihe bikomeye. Ni ibibazo byatewe n’impamvu nyinshi zinyuranye. Ikibazo si uguhura n’ibibazo ahubwo ikiri ngombwa ni uburyo tubyitwaramo. Dushingiye kuri wa murongo twahisemo nk’abanyarwanda twatanze imbabazi kubatarabyitwayemo neza ariko na none abakomeje kunangira imitima yabo ndetse no kutuvangira ntago tuzakomeza kubarebera ngo bakomeze gusenya ibyo twubaka, niyo mpamvu nyuma y’imbabazi hagomba no kubaho kubazwa ibyo dukora ndetse hagafatwa n’ ingamba zo kurinda ibyo twagezeho.

Muri uyu mwaka tumaze, twahuye n’icyorezo cya Covid 19 cyatumye Championnat isozwa turi ku mwanya wa kabiri. Uyu si wo mwanya twifuzaga gusa niko byagenze.
Iki cyorezo kandi cyaduteye ihungabana ry’ubukungu aho tutakiriye imikino ikomeye kandi yari kutwinjiriza amafaranga menshi nk’umukino wa APR, KIYOVU, ... Ibi byatumye tugira ingaruka z’Ubukungu zikomeye nkaba nsaba buri mukunzi wa Rayon Sports ko atakagombye kugira abo atunga urutoki ahubwo buri wese akore ibishoboka kugira ngo ibibazo twahuye nabyo tubikemure dufatanyije kuko mu muryango wa Rayon Sports twese turareshya niyo mpamvu Rayon Sports itaharirwa umuntu umwe cyangwa ngo iharirwe Komite Nyobozi yo nyine.

Nyuma y’ibi tugomba kugira ikizere cy’ejo hazaza tukagira intumbero ifite ibyiringiro tukubaka ’fondation’ ikomeye izagenderwaho, ibi birashoboka kuko dufite urugero rw’Igihugu cyacu n’Ubuyobozi bwiza bwacu, bityo tubigireho dutere intambwe ku yindi tugana aheza twifuza, twirinde abashaka kuturangaza bakoresha intwaro yi inkuru zi impuha zigamije gusenya ibyagezweho;

Mubyo turangaje imbere ni uko Rayon Sports igomba kugira inzego zubakitse ikaba arizo ishingiraho kurusha gushingira ku muntu runaka. Twifuza Rayon Sports ifite umurongo ngenderwaho ntiduhore turi iciro ry’imigani ngo niko twabaye, tugomba kurangwa no gukorera mu mucyo tukemera kubazwa ibyo dukora kandi tukemera ko dukorera abanyamuryango tugaharanira inyungu rusange z’abanyamuryango batukiriye ikizere aho guharanira inyungu zo ku giti cyacu kuko Umuyobozi mwiza arangwa no guharanira inyungu zabo ayobora;

Turifuza gukomeza umurongo wo kubaka ikipe ikomeye mu kibuga ndetse ifite inzego n’Ubukungu butajegajega kandi budashingiye ku muntu. Tugomba kugira uruhare rwo kurerera Igihugu abasore bazagihagararira mu minsi iri imbere dushingiye ku bakiri bato bafite impano. Turashaka kubaka Rayon Sports irerera u Rwanda mu mupira w’amaguru ndetse ni izindi Sports nituzifungura, niyo mpamvu mu minsi iri imbere tuzabagezaho umushinga witwa RAYON SPORTS, FOOTBALL FOR THE FUTURE uzashingira mu kwigisha umupira abakiri bato dukorana n’ibigo by’amashuri, mu ntangiriro tukazatangirana n’ ibigo 5 kimwe muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali. Tugomba kandi kubaka ubukungu bushingiye kuri twebwe aho twifuza ko umupira wo mu Rwanda by’umwihariko uwo muri Rayon Sports uba ishingiro ry’Ubukungu n’Umurimo aho kuba ahantu ho kwishimisha gusa ibi kandi birashoboka;

Sinasoza ntashimiye abakunzi mwese ba Rayon Sports mukomeje kuyiba hafi mu bikorwa binyuranye. Turashimira kandi aba ’Sportif’ banyuranye, turashimira abayobozi dufatanyije mu kuyobora uyu muryango mugari ndetse n’abayobozi banyuranye bakora amanywa n’ijoro kugira ngo Igihugu cyacu gitere imbere kibe Igihugu buri muntu wese yifuza. Turashimira kandi abantu banyuranye badufashije mu bihe bikomeye twanyuzemo;

By’umwihariko turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku byiza yagejeje ku gihugu cyacu cyane cyane muri Sports, intekerezo zawe, ubushishozi bwawe, ubuhanga budasanzwe ugira, gukunda Igihugu nabagituye bikuranga ibi byose n’ibindi ntarondora nibyo biduha imbaraga n’ubushake bwo gukorera Igihugu cyacu tutishisha.

Watwubatsemo ikizere, uri Iriba ridakama abanyarwanda tuvomamo amizero yacu ubu ndetse ni imyaka ibihumbi. Turagushimira nk’abanyarwanda byumwihariko nka aba Rayon Sports tugira tuti mubyo dukora byose nta handi tubikomora uretse kuri wowe Ntore izurusha Intambwe, Mizero y’abanyarwanda, Mugabo udatenguha abakuri inyuma ntacyo nabona naguha uretse ku gutura u Rwanda n’abanyarwanda nkagutura Rugira yaduhanze ngo ikomeze ku kuyobora mu byiza udukorera. Harakabaho u Rwanda, harakabaho Rayon Sports. Imana izabidufashemo.

Ibitekerezo

  • ibi akora Ni ikimenyetso cy uko ntacyo azafasha ikipe irebere nawe umwanya ata mu kwandika kdi ubwo arizihiza isabukuru itagize na kimwe ivuze ku ikipe finally. ........

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa