skol
fortebet

Munyakazi Sadate yahaye ubutumwa bukomeye Theodore wa Kiyovu wigambye ko azamutsinda akamwambika ikanzu

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yishongoye kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore,wari wigambye kubabaza uyu mukeba ariko bikarangira ibyo yari yiteze bitamuhiriye.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore,yari yavuze ko badatinya Rayon Sports ndetse yadodeshereje ikanzu mugenzi we Munyakazi Sadate ndetse azayimwambika amaze kumutsindira kuri Stade ya Kigali gusa byaje kurangira atabigezeho kuko igitego cya Rutanga ku munota wa nyuma cyafashije Rayon Sports kwigaranzura uyu mukeba barambanye.

Nyuma y’uyu mukino,perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yigambye kuri mugenzi we Theodore amubwira ko bo badaterana amagambo ahubwo basubiriza mu kibuga mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Mu muco w’iwacu twatojwe, ntabwo tujya dusubizanya na abakuru ariko mu kibuga ubutumwa turabutanga...Theodore ikanzu wadodesheje nasanze ari wowe ibereye.Komeza ujye uyirimbana!.”

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri wa shampiyona nyuma yo kubabaza Kiyovu Sports iyitsinze igitego 1-0 ku munota wa nyuma w’umukino.



Munyakazi yakubise ahababaza mugenzi we Theodore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa