skol
fortebet

Munyakazi Sadate yamaganye abagereranyije abafana ba APR FC n’inyamaswa

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yanenze bamwe mu bantu bashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto bagereranya abafana ba APR FC n’amatungo aho yababwiye ko nibamenyekana batazabihanganira.

Sponsored Ad

Nkuko byavuzwe na benshi mu babonye aya mafoto,aya mafoto byaketswe ko yakozwe n’abakunzi ba Rayon Sports ariyo mpamvu perezida wayo Munyakazi Sadate yavugiye kuri Twitter ko nibafatwa bazahanwa.

Munyakazi yagize ati “Umuntu ni uwa agaciro gakomeye ndetse yahawe icyubahiro n’Imana n’abamalayika igihe yaramaze kuremwa.Nk’umuyobozi wa Rayon Sports FC namaganye abagereranya abafana ba Équipe runaka n’inyamaswa cyangwa amatungo runaka kuko bitesha agaciro ikiremwa muntu.Ntituzabyihanganira.”

Aya mashusho yakwirakwijwe nyuma y’aho ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda Gicumbi FC,bakanganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Mumena.



Ubutumwa perezida Sadate yahaye abafana

Ibitekerezo

  • Ko mbona Perezida Sadate Munyakazi,yanditse ikinyarwanda kirimo amakosa menshi?Things are tough!!!

    Murababaye? Ibi muri sport bikorwa kenshi ndetse buri munsi keretse bazashake itegeko Wenda rihana uwabikoze ariko ndibuka rayon ikina na sun rise igatsindirwa igorogita habyutse hacicikana ifoto yimbeba ibambye kumusaraba yambaye ikirango cya rayon banditseho ko rayon bayibambiye gorogota,wowe uvuga ngo urababaye rero natwe abarayon byaratubabaje ,so simbishyigikiye ariko mujye mumenya ko akebo ugerewemo ariko nawe uzagererwamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa