skol
fortebet

Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ukuntu hari abashaka kugira Rayon Sports iyabo ku ngufu

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2020, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) arumenyesha ko hari abantu biyitirira Rayon Sports ndetse ngo bashatse kuyigira iyabo ku ngufu mu nyungu zabo.

Sponsored Ad

Iyi baruwa ndende yagaragaye uyu munsi,Perezida Sadate yagaragaje ukuntu mu mwaka wa 2013 abarimo Ngarambe Charles bashinze Rayon Sports nshya bayishakira ubuzima gatozi kandi ikipe ya nyayo yarashinzwe mu mwaka wa 1965 I Nyanza.

Perezida Sadate yavuze ko iyi Rayon Sports ya 2013 yashingiwe ku Kicukiro mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko ibi babikoze bagamije kuyiyitirira no kuyinyereza bakoresheje amayeri.

Ibaruwa Sadate yanditse :

Kigali, kuwa 22 Gicurasi 2020
Nº 094 ….../ RAYON SPORTS/PR/2020

Madame Umuyobozi Mukuru wa
R.G.B - Kigali

Impamvu : Kugira icyo tuvuga ku byatangajwe na NGARAMBE CHARLES.
Madame,

Twumvise amakuru mu binyamakuru binyuranye ko hari Umuntu witwa NGARAMBE Charles wabandikiye abamenyesha ko ariwe uhagarariye Umuryango wa RAYON SPORTS imbere y’amategeko, niba aribyo twagira ngo mudukundire tugire icyo tuvuga icyo tuvuga kubyo yanditse.

RAYON SPORTS yavutse mu mwaka wa 1965 ivukira i Nyanza yahawe ubuzima gatozi n’iteka rya Minisitiri N° 72/01 ryo kuwa 25 /05/1968, Itegeko N° 04 /2012 ryo kuwa 17 /02/2012 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta mu ngingo yaryo ya 39 iteganya ko Imiryango nyarwanda itari iya Leta yari isanzweho igomba guhuza imikorere n’amategeko ayigenga niri tegeko ( Harmonizing functioning and statutes of national non – gouvernmental organisations with this Law / Conformité des statuts et du fonctionnement des organisations non – gouvernementales nationales à la présente loi).

Mu ngingo yaryo ya 40 iteganya ko imiryango nyarwanda itari iya Leta isanzwe ifite ubuzimagatozi ntiyongera kubusaba.

Mu mwaka wa 2013 tariki ya 12 Kanama abantu bayoboraga Rayo Sports baricaye aho kugira ngo bahuze Statut yacu n’itegeko nkuko byateganywaga nIngingo ya 39 y’Itegeko navuze haruguru bashatse guhita bagira RAYON SPORTS iyabo ku ngufu cyangwa bakoresheje amayeri, maze mu irangashingiro rya Statut bakoze icyo gihe bavuga bashinze bundi bushya RAYON SPORTS muri uwo mwaka wa 2013 banavuga ko ivukiye i Kicukiro ndetse ko abasinye kuri iyo statut aribo ba nyiri RAYON SPORTS, ibi babikora bagamije kuyiyitirira no kunyereza RAYON SPORTS bakoresheje amayeri ariko kandi babikora banyuranyije n’itegeko twavuze haruguru mu ngingo yaryo ya 39 ndetse niya 40.

Nyuma yibyo habaye Impaka zurudaca muri RAYON SPORTS aho uwo muryango ufite Ikipe ikunzwe n’abantu benshi yisanze iyobowe na Komite eshatu zitigeze zihuza imikorere, ibi byatumye inzego zinyuranye zitugira inama maze mu nama Rusange y’Umuryango wa RAYON SPORTS yo kuwa 22 Ukwakira 2017 yateraniye Sport View ifata imyanzuro ikurikira :

1. Hatowe amategeko shingiro ndetse n’amategeko ngenga mikorere y’Umuryango
2. Hatowe Komite Imwe ihagarariye Umuryango imbere y’amategeko iyobowe na Bwana Muvunyi Paul ;
3. Hemejwe ko abazajya bitabira Inteko Rusange ari abahoze ari aba Perezida ba RAYON SPORTS, Abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Club), Umunyamuryango uzajya abasha gutanga Umusanzu wemejwe kugira ngo witabire Inteko Rusange ;
4. Manda yagizwe imyaka ibiri ;

Umuryango wakomejwe kuyorwa nu uwuhagarariye Umwe (Représentant légal) watowe ariwe Bwana Paul Muvunyi ndetse akoresha Inteko rusange zinyuranye harimo iyabereye Kanyinya ndetse n’izindi. Manda ye irangiye tariki ya 14 /07 /2019 mu Nama y’Inteko Rusange yateraniye TUZA IN mu Bugesera natorewe kuyobora Umuryango wa RAYON SPORTS. Mu nama y’inteko Rusange yateranye tariki ya 19/01/2020 iteranira kuri MUHAZI KING FISHER HOTEL twavuguruye amategeko shingiro yacu nkuko mubisanga ku nyandiko mvugo yiyo nama musanga ku mugereka.

Ngarutse kubivugwa ko byanditswe na Bwana Ngarambe Charles aho avuga ko ariwe Représentant Légal ngo kuko ariwe ugaragara mu nyandiko zatse ubuzima gatozi muri RGB (nabyo akaba yarabikoze muburyo bunyuranyije n’Itegeko), uretse ko yabwatse mu buryo bunyuranyije n’itegeko ariko kandi ntago kuba ari we watse ubuzima gatozi bisobanura kuzaba Représentant Légal ubuzima bwe bwose, kuko yarasimbuwe ndetse ku mugereka mboherereje inyandiko mvugo yi ihererekanya bubasha yakoze na Komite ya musimbuye. Icyo yitwaza ko hatandikiwe RGB hamenyeshwa ko yasimbuwe iki nacyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora nawe ubwe yigiriyemo uruhare ndetse mu nama y’Inteko rusange yatumije akanayobora yewe akanakora ihererekanya bubasha.

Madame Umuyobozi Mukuru tukaba twibaza aho yarari mu gihe cy’Imyaka yenda kugera kuri ine asimbuwe ??? Mu byukuri nkuko nabibagaragarije uburyo hashinzwe Umuryango wa Rayon Sports mu mwaka 2013 binyuranye n’Itegeko ariko hejuru yibyo icyabiteye ari nacyo gituma uyu munsi abantu badashaka ko RAYON SPORTS igira umurongo ngenderwaho, ngo ikorere mu mu mucyo kandi itere imbere ari nawo murongo dufite uyu munsi nka Komite ya RAYON SPORTS biterwa ni impamvu zikurikira :

• Abantu bakunda kuduruvanga muri RAYON SPORTS nabafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko ndetse nabayishakamo indonke ;
• Abantu nkabo nabashaka guhisha amakosa yakozwe y’Imicungire y’Umutungo, uyu murage ukaba warabaye karande muri RAYON SPORTS nushatse wese kuwuhindura cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa nabo bahoze bayobora batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.
• Muri ryahererekanya bubasha ryakozwe na Bwana Ngarambe Charles igihe yatangaga ubuyobozi hakaba harimo raporo ya Audit yo kuwa 03/03/2016 yabari abagenzuzi ba RAYON SPORTS igaragaza amakosa akomeye yakozwe nabari abayobozi mu micungire y’umutungo tutanibagiwe ibyagiye bigaragara mu igurisha ry’abakinnyi, amafaranga yinjira kuri Stade tutazi irengero ryayo n’ibindi byinshi, Umuntu wese ushaka kugira icyo abikoraho akaba ahura n’ibibazo nk’ibyo turimo guhura nabyo aka kanya;

Madame Umuyobozi Mukuru, twe nk’abayobozi ba RAYON SPORTS tukaba tudashobora kureberera ibyo byose kuko byamunze Ubukungu bwa RAYON SPORTS ndetse bimunga ubukungu bw’Igihugu kuko nkubu igenzura ry’Ikigo ki gihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n’amahoro ryagaragaje ko hanyerejwe imisoro irenga miliyoni 229 hagati y’umwaka wa 2014 ;2015 ;2016 hakiyongeraho amadeni n’ibihombo birenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda tukaba tubona igihe kigeze kugira ngo ibi byose bisobanurirwe abanyamuryango n’abanyarwanda.
Mugire amahoro

MUNYAKAZI Sadate
Président et Représentant Légal
wa Rayon Sports

Bimenyeshejwe :
• Madame Minisitiri wa Siporo
• Bwana Umushinja cyaha Mukuru w’u Rwanda
• Umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda
• Bwana Umuyobozi Mukuru wa RIB
• Bwana Abayoboye RAYON SPORTS ( Bose)
• Bwana Ngarambe Charles
Umugereka
• Inyandiko mvugo yihererekanya bubasha hagati ya Komite yari icyuye igihe iyobowe na Ngarambe Charles
• Raporo y’abagenzuzi ba Rayon Sports bagaragazaga ikoreshwa nabi ry’Umutungo yo kuwa 03/03/2016
• Inyandiko mvugo y’Inama y’Inteko Rusange ya RAYON SPORTS iheruka yo kuwa 19/01/2020



Ibitekerezo

  • Aho bigeze ibiri muri iyi Kipe twihebeye tubiharire Imana kuko bisigaye bigoye kumenya ukuri utari ahafatirwa ibyemezo.

    Ntamuntu ukibohoza kndi ibyo bisambo byayogoje rayon bikwiye kujya ahabona ntawubakingiye I kibaba sadate urakoze gukora ibyatinywe nabose itegure bagiye gutanga zabituga no kwa perezida bizagereyo bitugira impumyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa