skol
fortebet

Munyakazi Sadate yatangaje amakipe akomeye Rayon Sports igiye kugirana nayo imikoranire

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,ushaka guhindurira iyi kipe amateka,yavuze ko nyuma yo kugirana umubano wihariye na Yanga Africans ubu bagiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ikipe yo mu mujyi wa Dubai ndetse niyo mu Bushinwa.

Sponsored Ad

Perezida Munyakazi Sadate yabwiye Radio Rwanda ko Rayon Sports ishaka kwagura amarembo igakorana n’amakipe akomeye hirya no hino ku isi ariyo mpamvu bari gushaka uko bakwegera amakipe yo hirya no hino.

Yagize ati “Nibyo koko hari ibiganiro turi gukorana n’ikipe yo mu mujyi wa Dubai.Muri uku kwezi kwa 12 ndajya mu Bushinwa,hari ikipe ntari butangaze aka kanya, dushaka kugirana umubano wihariye.Ibyo byose turi kubikora kugira ngo Rayon Sports yagure ibikorwa byayo bigere kure hashoboka.”

Munyakazi uherutse gutangaza ko ingengo y’imari izagenda kuri stade ya “Gikundiro Stadium izagera kuri miliyoni 100 z’amadolari,yavuze ko mbere yo kugera ku kintu gikomeye ubanza kwipasa muremure kugira ngo wihute cyane mu gushaka uko wakabya izo nzozi.

Rayon Sports yatangiye kwegera abakunzi bayo kugira ngo batangire gukusanya amafaranga yazafasha mu kubaka iyi stade y’akataraboneka izaba ari iya mbere muri EAC niramuka yuzuye.Iyi stade izakira abantu ibihumbi 64.

Munyakazi yavuze ko ibyo kujya mu Bwongereza atari ibihuha ahubwo ngo uru rugendo rugitegurwa neza.


Rayon Sports irashaka kugirana imikoranire n’amakipe akomeye hirya no hino

Ibitekerezo

  • uyu mugabo niwe wari ukenewe muri rayon! abandi baranzwe numururumba bashaka gusahura.kbs turagushyigikiye kuko uretse ibyishimo; uzatugez no ku iterambere rizatuma rayon yigira idategereje ak’imuhana.ImNa igushyigikire!!!@

    Ark nkawe munyamakuru wanditse iyi nkuru uri igicucu? uri ikigoryi? mubyukuri urumva wuzuye mumutwe? mumbabarire mwese murebe umutwe wiyi nkuru hanyuma mubwire amakipe President wa Rayon yatangaje arayahe???

    please be Kind and Professional

    Komereza aho President natwe abafana turahabaye Stade turayubaka nta kabuza tuzongera imisanzu.

    Rwose uyu mugabo afite ibitekerezo byiza ndamushyigikiye pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa