skol
fortebet

Munyakazi Sadate yavuze ku mubano udasanzwe uri hagati ya APR FC na Rayon Sports no gusinyisha Muhadjili

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yabwiye abafana b’ikipe ko atazigera na rimwe yemera guca bugufi imbere ya APR FC mu kibuga ariko hanze y’ikibuga azabana neza n’andi makipe yose yo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio Rwanda,Munyakazi Sadate yavuze ko abafana ba Rayon Sports bumvise nabi ibijyanye n’umubano w’ikipe na APR FC kuko ngo batazigera baca bugufi imbere y’iyi kipe.

Yagize ati “Nta rwango ruri hagati ya Rayon Sports na APR FC.Rayon Sports izaharanira gutsinda APR FC mu mukino wose bahuye yaba uwa shampiyona,uwa gicuti,uw’igikombe icyo aricyo cyose.Nta mpuhwe na nke tuzagirira APR FC mu kibuga,nta na rimwe bizabaho.Ariko hanze y’ikibuga,yaba Rayon Sports,APR FC,Mukura VS,Kiyovu Sports turi abanyarwanda,ntabwo uko guhangana ko mu kibuga twagushyira no hanze yacyo kuko dufite umutoza umwe.”

Munyakazi yabwiye Radio Rwanda ko igihe cyose Rayon Sports izajya ihura na APR FC nta koroherana kuzabaho ariko yemeza ko aya makipe yombi ariyo nkingi ya mwamba mu mupira w’amaguru mu Rwanda bityo hanze y’ikibuga bazakomeza kubana neza nkuko biri mu murongo w’igihugu ko abantu bose bagomba kubana neza hamwe.

Abajijwe niba koko Mugisha Gilbert nawe azerekeza muri APR FC,yavuze ko bamushatse ariko akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Ku bijyanye no kwishyura Ivan Minnaert,Sadate yavuze ko FERWAFA yabahaye amezi 2 yo kuba bamwishyuye azarangira tariki ya 02 Nzeri uyu mwaka ndetse avuga ko nihabaho ubufatanye mu bakunzi ba Rayon Sports iki gihe kizagera yarishyuwe.

Munyakazi abajijwe ku bijyanye n’umubano we na bamwe mu bagize akanama ngishwanama ka Rayon Sports bashatse kumweguza,yavuze ko babanye neza ndetse abafata nk’abakunzi b’ikipe gusa yemeza ko muri iyi minsi nta nkunga baratanga yo kubaka ikipe.

Abajijwe ku bijyanye no gusinyisha Muhadjiri,Sadate yagize ati “Nahamya ko Muhadjili Hakizimana Nimero 10 nziza mu Rwanda dufite agomba kuzakina mu ikipe nziza .”

Sadate yavuze ko bamaze kumvikana na Muhadjili ndetse hari uburyo bwateguwe bwo kumwereka abafana ku buryo imyenda izagurwa izagaruza amafarnga yose bamuguze, gusa asaba abafana kubigiramo uruhare bagatanga umusanzu kuri Mobile Money wo kugira ngo asinye.

Muhadjiri yemeye miliyoni 13 yahawe na Rayon Sports ngo ayisinyire umwaka umwe gusa ngo ntabwo arasinya nkuko yabitangaje muri iki cyumweru.

Ku bijyanye na Manace Matatu,Munyakazi Sadate yemeje ko hari amafaranga arenga gato miliyoni babereyemo Gasogi United ndetse biri muri gahunda ngo yishyurwe ndetse asaba KNC kwihangana kuko azi neza ko Rayon Sports itabura miliyoni yo kumwishyura.

Munyakazi Sadate yavuze ko Rayon Sports irimo umushahara w’ukwezi kumwe abakozi bayo ndetse ngo n’abakinnyi babereyemo amafaranga yo kubagura “recrutement” benshi bamaze kuyabona aho yemeje ko abakinnyi 4 muri 7 barimo amafaranga bamaze kwishyurwa.

Munyakazi yavuze ko ibihe bibi yanyuzemo mu minsi ishize byamuhaye imbaraga nyinshi ndetse yemeza ko ahazaza ha Rayon Sports ari heza kuko bari kubaka ikipe itazatwara igikombe rimwe ngo ihite izima ahubwo bari kubaka ikipe izajya ihozaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa