skol
Kigali
startimes

Murenzi Abdallah n’abandi bavuga rikijyana muri Rayon Sports bakusanyije asaga miliyoni 15 FRW zo kubaka ikipe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 October 2020 Yasuwe: 3709

Bamwe mu bavuga rikumvikana muri Rayon Sports bakusanyije asaga Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Intego ngo ni ukugurira Rayon Sports abakinnyi bakomeye mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga.


Ni igikorwa cyabereye muri Hotel des Mille Collines mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020.

Hari mu nama yatumijwe na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah wungirijwe na Twagirayezu Thadée ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire.

Yatumiwemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse na bamwe mu bari hafi y’ubuyobozi bw’ikipe mu myaka ishize n’abandi bavuga rikumvikana muri iyi kipe ya rubanda.

Uretse kungurana ibitekerezo biganisha mu kubaka ikipe, banakoze igikorwa cyo gukusanya agera kuri Miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse aya madorali 1000 ya Amerika yatanzwe na Martin Rutagambwa,wahise ayatangira aho , abandi bemeje ko inkunga biyemeje izatangwa bitarenze tariki 10 Ukwakira 2020.

Amafaranga yakusanyijwe muri iyi nama aje asanga Miliyoni cumi n’eshatu zakusanyijwe n’abagize Fan clubs za Rayon Sports mu nama yabereye muri Hill Top Hotel tariki 29 Nzeri 2020, yahuje abakuriye za Fan clubs ndetse n’ubuyobozi bw’inzabacyuho.

Muri iyi nama yabereye muri Mille Collines, Murenzi Abdallah yashimiye byimazeyo buri mufana wese wa Rayon Sports uruhare akomeje kugira mu kubaka ubumwe bw’ikipe ndetse no gushaka amikoro yo kugura abakinnyi bashya.

Yaboneye kubabwira ko ubu amafaranga amaze gutangwa n’abafana bagize za Fan clubs yamaze kuva kuri Miliyoni cumi n’eshatu, akaba amaze kuba Miliyoni cumi n’umunani (18.000.000 FRW).

Ati " Mu minsi mike turongera tubone ikipe yacu mu ruhando rw’abahatana. Ndabashimira umwanya mwafashe mukitabira iyi nama yatangiwemo ibitekerezo byiza kandi nanabashimira ubwitange mwagaragaje. Mumfashe tunashimire abafana bagize za Fan clubs. Ubu Miliyoni bari batanze zimaze kwiyongera, ziva kuri Miliyoni 13, ubu zimaze kuba 18 FRW."

Murenzi Abdallah yavuze ko hari abavuga rikumvikana muri Rayon Sports bari batumiwe muri iyi nama batabashije kuyitabira kubera impamvu zinyuranye ariko nabo ngo biyemeje gukomeza gufatanya n’abandi gukomeza gukusanya ubushobozi bwo kubaka ikipe izahatana mu bikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Mu bakinnyi 33 hagomba gusigara 21

Murenzi Abdallah yabwiye abari muri iyi nama ko impamvu bari kongera abakinnyi mu ikipe ari uko basanze ikipe ifite abakinnyi 43 ariko harimo 10 bakiri bato. Ngo umutoza yabwiye ubuyobozi ko abakiri bato bazaguma muri ’Junior’ naho mu bakuru 33 akeneye gusigarana abakinnyi 21.

Yakomeje avuga ko abazongerwamo bazaba ari abakinnyi 5 bityo ikipe ikazaba ifite abakinnyi 26 bazifashishwa muri ’Saison’ ya 2020/2021.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko muri rusange bakeneye Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ngo bongeremo abakinnyi bakomeye mbere y’uko igura n’igurisha rifunga tariki 24 Ukwakira 2020.

Source:RWANDA MAGAZINE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Anele Ngcongca wakiniye ikipe y’igihugu y’Afurika y’epfo yahitanwe...

Uwari myugariro wa Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo...
23 November 2020 Yasuwe: 743 0

Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya 2020

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ryiswe Grand PrixChantal Biya...
22 November 2020 Yasuwe: 1827 0

Cristiano Ronaldo ari mu biganiro byimbitse n’ikipe yahozemo ngo...

Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’I Burayi bikomeje gutangaza ko...
22 November 2020 Yasuwe: 4055 0

Gorilla FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri...

Mu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020...
22 November 2020 Yasuwe: 1183 0

Mugisha Moise yegukanye agace ka Kane ka GP Chantal Biya bimuhesha amahirwe...

Ku munsi wa 4 w’isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri...
21 November 2020 Yasuwe: 2277 0

Abafana ba FC Barcelona bateye Antoine Griezmann bamutegeka gukorera Messi...

Abafana ba FC Barcelona bari bariye karungu batatse imodoka ya Antoine...
21 November 2020 Yasuwe: 4980 0