skol
fortebet

Murenzi Abdallah na Komite ye basinyishije umukinnyi wa Mbere bamukuye muri APR FC

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Murenzi Abdallah, bwasinyishije umukinnyi wa mbere uyu akaba ari myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, wari waratijwe muri Marines FC.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru nibwo Murenzi Abdallah yasinyishije uyu mukinnyi ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko Rayon Sports igaragarije APR FC ko imwifuza.

Niyigena Clément ukina mu mutima wa ba myugariro, yagaruwe muri APR FC yakuriyemo, mu mpeshyi ya 2019, avuye muri Marines FC.

Nyuma yo kubona ko atazabona umwanya uhagije wo gukina, uyu mukinnyi yongeye gutizwa muri Marines FC, ayikinira mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na Sunrise FC yari yifuje gutizwa uyu mukinnyi muri uyu mwaka wa 2020/21 nyuma yo kubwirwa n’umutoza wa APR FC ko n’ubundi atabona umwanya wo gukina.

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeye gutanga uyu mukinnyi muri Rayon Sports, aho azahanganira umwanya ubanza mu kibuga n’abarimo kapiteni Rugwiro Hervé, Kayumba Soter na Ndizeye Samuel.

Kuba Rayon Sports yarifuzaga uyu mukinnyi ndetse na we ashaka kuyijyamo biri mu byatumye APR FC imwemerera kujya aho azamura urwego kurusha muri Marines FC.

Niyigena Clement wakiniye Amavubi U23,yari kapiteni wa Marines FC isanzwe ikorana bya hafi na APR FC cyane ko zombi ari iza gisirikare.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa