skol
fortebet

Murenzi Abdallah wayoboye Akarere ka Nyanza na Rayon Sports yatorewe kuyobora FERWACY

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

Murenzi Abdallah uzwi cyane mu mikino kubera ukuntu yayoboye Rayon Sports akayihesha shampiyona mu mwaka wa 2013,yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda,FERWACY,asimbuye Bayingana Aimable weguye yari amaze imyaka 11 ariyobora.

Sponsored Ad

Murenzi yatowe ku bwiganze bw’amajwi kuko mu bantu 10 batoye,9 batoye yego umwe atora Oya nta imfabusa n’imwe yabonetse.

Murenzi wari umukandida umwe rukumbi kuri uyu mwanya,yasabwaga kugira nibura amajwi 6 kugira ngo atsindire uyu mwanya wa Perezida wa FERWACY.

Abatowe bose bagiye kuyobora imyaka 2 gusa kugira ngo buzuze imyaka 4 ya komite ya FERWACY yaherukaga kwegurira icyarimwe,nyuma y’aho hazaba andi matora.

Mu ijoro ryo kuwa 6 Ukuboza 2019, nibwo Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo.

Iyi komite yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari visi perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe.

Abatsinze amatora mu myanya itandukanye:

FERWACY Prezida: Murenzi Abdallah: yagize amajwi 9/10.

Visi Perezida wa mbere: Mukazibera Marie Agnes: yagize amajwi 8/10.
Visi Perezida wa kabiri: NKURANGA Alphonse: yagize amajwi 10/10
Umunyamabanga Mukuru: Sekanyange Jean Leonard: yagize amajwi 6/10
Umubitsi utowe ni Ingabire Assia:yagize amajwi 10/10

Abajyanama batowe ni:

Me Bayisabe Irenee: 8/10

Karambizi Rabin Hamim: 6/10

KARAMA Geoffrey: 6/10


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa