skol
fortebet

Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports yahaye inama ikomeye abafana bayo

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports,Murenzi Abdallah ubu uyobora FERWACY yasabye abakunzi ba Rayon Sports guhuza imbaraga bakareka gutatana muri ibi bihe by’amakimbirane y’abayobozi bayo irimo.

Sponsored Ad

Murenzi wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona 2013,yabwiye Radio Rwanda ko abafana ba Rayon Sports bagomba kuzirikana ko abayobozi b’ikipe baza bakagenda ariko bo bahoraho bityo badakwiriye gutererana ikipe yabo.

Yagize ati “Mu by’ukuri umwuka uri muri Rayon Sports ntabwo ushimishije ukurikije ibibazo bihari,inyandiko za hato na hato zitandukanye n’amatangazo anyura mu binyamakuru,ntabwo ari ubuzima bushimishije kuko Rayon Sports abakunzi bayo baba bifuza ko yaba ari ikipe ishyize hamwe,yakabaye iri ku isoko iri gushaka abakinnyi bazahatana n’ikipe zikomeye mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mwaka ntabwo izasohokera igihugu kandi n’ikipe imenyereye kuza mu myanya myiza no gusohokera igihugu.Yakabaye iri gushaka abakinnyi bazayifasha ariko ntabwo uwo mwanya iri kuwukoresha neza ahubwo uri gukoreshwa mu guterana amagambo.

Inama umuntu yatanga n’uko abakunzi ba Rayon Sports batandukana kuko gutatana n’ugucika imbaraga.Nubwo hakirimo ibyo bibazo by’ubuyobozi ariko abayobozi baragenda ariko abakunzi bahoraho.

Nayoboye Rayon Sport nyuma ndagenda, abansimbuye nabo baragenda gutyo gutyo nabariho igihe kizagera nabo bagende ariko umufana azahoraho, umukunzi wa Rayon ntaho azajya.”

Murenzi Abdallah wahoze ayobora Rayon Sports yavuze ko kuba ikibazo cya Rayon Sports kiri mu maboko ya Minisiteri ya Siporo kizakemuka vuba,ikipe ikongera gusubira mu bihe byiza.

Bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bakomeje gusaba Munyakazi Sadate kwegura ku buyobozi bw’ikipe hanyuma bagakemura ibibazo yaba ayisigiye.

Uwahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports,Martin Rutagambwa yasabye Sadate Munyakazi kuzana urupapuro rusezera mu ikipe hanyuwe we agahita amuha miliyoni 14 zo kwishyura Ivan Minnaert.

Ati " Sadate niwe kibazo gikomeye Rayon ifite. Minnaert n’ubusa ntanakwiye kuba akivugwa.”

Ibitekerezo

  • Ibyose byuko abafana badakwiye gucika intenge urumva twafasha ikipe idafite ubuyobozi bufitiwe icyizere bigashoboka?Erega iyo umutwe urwaye ibintu byose birazamba!urugero uraruzi Génocide yatewe nubuyobozi bubi!Rayon ntagihe itagize ibibazo ariko ibi byo nagateranzamba PE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa