skol
fortebet

Murenzi Abdallah yamaze impaka abamubajije igikunzwe cyane hagati ya Rayon Sports n’umukino w’amagare

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare,Murenzi Abdallah,yamaze impaka abibaza igikunzwe hagati y’ikipe ya Rayon Sports yabereye umuyobozi ndetse n’umukino wo gusiganwa ku magare ari kuyobora muri iki gihe.

Sponsored Ad

Murenzi Abdallah umaze igihe gito atorewe kuyobora FERWACY yabwiye KT Radio ko umukino wo gusiganwa ku magare ukunzwe kurusha Rayon Sports kuko ufanwa n’abafana b’amakipe yose akina umupira w’amaguru mu gihe Rayon Sports ifanwa gusa n’abayihebeye.

Yagize ati “Mpamya neza ko amagare ariyo akunzwe cyane kurusha Rayon Sports,kubera ko amagare ahuza abafana ba Rayon,APR FC,Mukura VS.Abo bose iyo bahuye bakunda amagare naho Rayon Sports ifanwa n’aba Rayons gusa.”

Murenzi Abdallah yavuze ko byaba ari byiza Rayon Sports ishinze ikipe y’amagare kuko ngo zaba ari izindi mbaraga zije mu mukino wo gusiganwa ku magare aho yemeje ko byanabafasha kubona abakinnyi benshi nkuko babyifuza.

Yagize ati “N’izindi mbaraga zaba ziyongereye kuko kimwe mu nshingano dufite n’ukongera umubare w’amakipe kugira ngo n’abandi biyongere.Rayon Sports ije,APR FC ikaza,Mukura VS ikaza hari abana benshi babasha kugaragaza impano zabo.”

Murenzi Abdallah yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013 ubwo yari perezida wayo ari na Meya w’akarere ka Nyanza mu majyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa