skol
fortebet

Murenzi Abdallah yavuze aho azakura imbaraga zo gusubiza Rayon Sports ku murongo

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports,Murenzi Abdallah aratangaza koi nshingano zo gusubiza Rayon Sports ku murongo zigoye ariko nta kabuza azahuza imbaraga ze n’iz’abafana bakubaka ikipe itajegajega.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere,RGB,rwatangaje ko Murenzi Abdallah wigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports ndetse akayihesha igikombe cya shampiyona 2013 yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports.

Uyu mugabo uyobora Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare yatangarije Genesis TV ko yahawe inshingano zikomeye ariko zinoroshye ku ruhande rumwe kubera abafana ikipe ifite.

Yagize ati: " Ni inshingano zikomeye ukurikije aho Rayon Sports yari iri ariko na none ni inshingano zoroshye kuko abakunzi ba Rayon bahari kandi nizeye inkunga yabo."

Yongeyeho ko bitazahungabanya inshingano yari asanzwe afite zo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) avuga ko ahubwo bizunganirana.

Ati: " Ndumva bitagoye kuko bimwe ni iby’igihe gito kandi tuzakora nka Team haba muri Ferwacy cyangwa muri Rayon Sports."

Si ubwa mbere Murenzi afashe Rayon Sports iri mu bihe bibi cyane kuko ubwo aheruka kuyiyobora muri 2013 yari imaze imyaka 9 idatwara igikombe ndetse imaze no gutsindwa imikino isaga 2 ya shampiyona yikurikiranya ayihesha igikombe ikoresheje abakinnyi 13 gusa.

RGB yatangaje ko Murenzi Abdallah agiye kuyobora iyi kipe mu gihe k’iminsi 30, aho azungirizwa na Twagirayezu Thadee ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire.

Murenzi ni inararibonye mu kuyobora,kuko yabaye Meya w’akarere ka Nyanza,ayobora iyi Rayon Sports ndetse kuri ubu ayoboye FERWACY.

Muri iyi minsi 30, Murenzi na bagenzi be bahawe inshingano zikomeye zirimo:

1.Kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta
2. Gushyiraho inzego z’umuryango ziteganwa n’amategeko
3. Gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sport FC
4. Gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo
5. Gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.
6.Gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa