skol
fortebet

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke kari mu mazi abira

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu mikino 3 iri imbere azirukanwa burundu nyuma yo kwitwara nabi mu ntangiriro za shampiyona.

Sponsored Ad

Umutoza Amars Niyongabo ukomoka mu gihugu cy’Uburundi ntiyitwaye neza kuko mu mikino 4 afitemo amanota 3 ndetse kugeza ubu nta mukino n’umwe aratsinda muri shampiyona.

Mbere y’uko shampiyona itangira,Amars yari yemereye ubuyobozi bwa Musanze Fc ko azabahesha igikombe cya shampiyona ndetse Musanze Fc nayo ikajya itanga abakinnyi barenze umwe muikipe y’igihugu Amavubi.

Umutoza Niyongabo Amars yahawe umukoro wo kubona amanota nibura 7 mu mikino 3 iri imbere irimo uwa Espoir FC izasura,yakire Sunrise FC n’uwa 3 izakira Rayon Sports.

Uko Musanze FC yitwaye mu mikino 4 imaze gukina:

AS Muhanga 1-1 Musanze FC
Musanze FC 0-0 police
Mukura VS 4-0 Musanze FC
Musanze FC 1-1 Kiyovu Sports

Ibaruwa Amars Niyongabo yahawe:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa