skol
fortebet

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yandagaje Virgil Van Dijk wasuzuguye musaza we mu birori bya Ballon d’Or

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Liverpool,Virgil Van Dijk yaraye akoze mu jisho Cristiano Ronaldo n’abakunzi be ubwo yavugaga ko atakiri umukinnyi uhanganye n’abakomeye ku isi byatumye mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro amwibasira cyane kuri Instagram.

Sponsored Ad

Ubwo bari mu birori bya Ballon d’Or umunyamakuru yabwiye Van Dijk ati “Cristiano Ronaldo ntabwo araza hano iri joro,nawe numwe mu bakeba muhanganye ukwiriye kwitabwaho.

Virgil Van Dijk yahise asubiza uyu munyamakuru ati “Ubundi se Cristiano yari umukeba?”

Ronaldo uheruka Ballon d’Or muri 2017 ntiyitabiriye ibi birori byabaye nimugoroba byarangiye Messi yegukanye iki gikombe ku nshuro ya 6.

Mushiki wa Cristiano Ronaldo amaze kumva amagambo Virgil Van Dijk yatangaje yahise ajya kuri Instagram aramutuka cyane ati “

Ndatekereza ko hari abantu bariho barataye umutwe,batavugisha ukuri,biteye isoni.
Umunyamakuru ati “Cristiano Ronaldo ntabwo araza hano iri joro,nawe n’umwe mu bakeba ukwiriye kwitabwaho. Van Dijk ati “Ese mu by’ukuri Cristiano n’umukeba?”.Icyo nicyo gisubizo cya myugariro wa Liverpool,ubwo yavugaga ku gusiba k’umunya Portugal w’igihangange mu birori bya nijoro.Byari bizwi neza ko Cristiano ataratwara igihembo nijoro nubwo yatwaye ibikombe byinshi ari kumwe na bagenzi be gusa icyo n’ikindi kiganiro tuzagira igihe ukuri k’umupira kuzagaragara.

Nshuti yanjye Virgil,aho uri kugana,Cristiano Ronaldo yarahageze arangije aragaruka inshuro ibihumbi.Virgil urabizi ko Cristiano yatwaye ibikombe 3 mu gihugu umaze imyaka myinshi ukinamo ariko ntabwo urakoze intoki ku gikombe.

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi mwiza ndetse atsinda ibitego byinshi mu gihugu uri gukinamo ubu.Gusa ndi muto kuri wowe.Cristiano yagiye mu yandi makipe ayabamo umunyabigwi.Ese Real Madrid ntacyo ikubwira?,Iyo kipe ifite Cristiano yaragutsinze ku mukino wa nyuma wa Champions League.Ibyo bihembo,Cristiano afite 5 Virgil.Cristiano Ronaldo na bagenzi be batsinze Ubuholandi bwawe kuri final.Byari bigoye Virgil?ngufitiye impuhwe.Virgil,muri bike wagezeho nk’umukinnyi,Cristiano Ronaldo akurusha ibikombe byinshi cyane.Sibyo?.

Ubu Virgil azatwara ibikombe byinshi ku bazi kubara,hanyuma twongere tuganire.Numara kugira ibikombe byinshi by’ingenzi,uzabone uze wicare ku meza amwe na Cristiano Ronaldo.Mu gihugu cyacu baravuga ngo “Birakura bikagaragara”.

Kuri njye Cristiano Ronaldo azahora ari umukinnyi w’ibihe byose .”

Lionel Messi watwaye Ballon d’Or ya 6, yabaye umukinnyi wa mbere nyinshi kuko yasize mukeba we Cristiano Ronaldo bari banganya 6.

Ronaldo ntiyitabiriye ibi birori byabereye I Paris aho nawe yarimo ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Butaliyani.

Icyakora,Virgil Van Dijk yemeje ko amagambo yatangaje rwari urwenya yagiranye n’umunyamakuru atari agamije guserereza Ronaldo.



Virgil yemeje ko Cristiano atari mukeba we kuri Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa