skol
fortebet

Mutsinzi Ange yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports yerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

Myugariro Mutsinzi Ange uri mu beza mu Rwanda yamaze gusezera ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports yari amaze imyaka 3 akinira,yerekeza mu ikipe ya APR FC bivugwa ko yamuhaye akayabo kugira ngo atere umugongo Gikundiro yamuzamuriye urwego imukuye muri Muhanga.

Sponsored Ad

Mutsinzi wazamukiye mu ikipe ya AS Muhanga,yaraye asezeye ndetse ashimira abafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwamugiriye icyizere akiri umwana muto cyane,bukamushyira mu ikipe ya mbere mu Rwanda kuri ubu,mu butumwa burebure yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yagize ati “Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya Rayon Sports mu myaka itatu ishize ndi umukinyi wayo.

By’umwihariko ndashimira abayobozi ku bw’ urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye.

Ndashimimira cyane abatoza bamfashije umunsi kuw’undi bakampa icyizere no kunshoboza gukina.

Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe nari maze muri Rayon Sports.

Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba Rayon sports urukundo mwanyeretse kuva nahagera imyaka itatu ishize.

Nkaba nagira ngo mbamenyeshe y’uko tutazakomezanya nk’ umukinnyi wa Rayon Sports kuko ngiye gukomereza akazi ahandi.

Biravugwa ko Mutsinzi Ange yemeye gusinyira ikipe ya APR FC yamuhaye akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda yo kumugura,ayisinyira imyaka 2 nayo imwemerera umushahara w’ibihumbi 800 FRW ku kwezi.

Mu masezerano Mutsinzi yasinye,harimo ingingo ivuga ko nabona ikipe hanze ikipe ya APR FC izamurekura nta mananiza abaye agahita agenda.

Mutsinzi wageze muri Rayon Sports muri 2016,yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Rwanda ndetse no kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.



Mutsinzi yari umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports

Ibitekerezo

  • muri rayon ntamukinyi ngenderwaho kuko umwaka ku mwaka umukinyi aragenda hakaboneka umurusha ubuhanga

    Kuki yakomeje kwihishahisha ko ibyo aribyo bitanga umusaruro muke mumutwe harimo byinshi.gusa hari benshi bamurusha kugarira bazamUsimbura byihuse

    UBU KUKI ANGE YAGIYE ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa