skol
fortebet

Mvukiyehe Juvenal yeretse abafana ba Kiyovu Sports Bisi nziza yaguriye ikipe mbere y’amasaha make ngo amatora abe

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bisi Mvukiyehe Juvenal yaguriye ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaye I Nyamirambo hasanzwe haba abakunzi benshi b’iyi kipe mbere y’amasaha make ngo amatora ya Perezida abe.

Sponsored Ad

Abari mu bice bya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge babonye iyi bisi nziza cyane izajya itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yaguzwe na candida Perezida Mvukiyehe Juvenal ushyigikiwe na benshi mu bakunzi b’iyi kipe.

Muri Nyakanga 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvenal ushaka kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports yaguze Bus izajya yifashishwa n’abakinnyi b’iyi kipe mu ngendo zitandukanye nyuma y’igihe kinini urucaca rukodesha imodoka mbere y’umukino.

Iyi modoka ikaba yarahise ijyanwa gusigwa ibirango n’amabara y’icyatsi n’umweru aranga iyi kipe kugira ngo hanandikweho izina rya Kiyovu Sports.

Mvukiyehe yazanye impinduka zikomeye mu ikipe ya Kiyovu Sports yifuza kuyobora cyane ko yatwaye bamwe mu bakinnyi ba mukeba w’ibihe byose Rayon Sports.
Amakuru avuga ko kandi Juvenal yashoye miliyoni 26 FRW ze ku giti cye agurira Kiyovu Sports abakinnyi bakomeye.

Iyi Bisi yeretswe abafana uyu munsi mu rwego rwo kubereka ibikorwa by’indashyikirwa bya Juvenal kugira ngo bazamuhundagazeho amajwi muri nama

Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 saa yine, nibwo Kiyovu Sports izakoresha amatora ya Komite Nyobozi nshya isimbura iyari iyobowe na Mvuyekure François, isoje manda yayo.

Mu minsi ishize,abanyamuryango ba Kiyovu Sports ntibumvikanaga ku ngingo ya gatandatu yari yatanzwe na Komisiyo y’amatora kuva mu cyumweru gishize, ivuga ko uwemerewe kwiyamamaza ari "umaze amezi atandatu ari umunyamuryango wa Kiyovu Sports” kandi akaba "nta kirarane cy’umusanzu afite kuva muri 2017."

Izi mpaka mu banyamuryango ba Kiyovu Sports zatewe nuko iyi ngingo yakumiraga bwana Juvenal kandi yifuzwa na benshi kubera imishinga ikomeye avuga ko afitiye iyi kipe irimo kongera gutwara igikombe.

Amakuru avuga ko abakunzi ba Kiyovu Sports bagera kuri 70 banditse basaba ko bihinduka, bituma ku munsi w’ejo kuwa Gatanu Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Me Mutabazi Abayo Jean Claude, yandikira RGB ibaruwa ifite umutwe ugira uti "Kugisha inama", iyisaba kuyifasha gusobanukirwa n’amategeko agenga uyu muryango.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yasubije Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports ko hashingiwe ku ngingo z’amategeko uyu muryango wagaragaje, hakwiye kubahirizwa ibiri mu mategeko shingiro yashyikirijwe uru Rwego rw’Imiyoborere mu 2013.

Yagize ati “Hashingiwe na none ko, umuryango ugengwa n’amategeko shingiro yawo yashyikirijwe RGB kandi agomba kuba yubahiriza ibitegenywa n’amategeko y’igihugu, bityo amategeko ngengamikorere agomba kuba ashyira mu bikorwa amategekoshingiro kandi atayavuguruza.

Mu gihe habayeho kuvuguruzanya, hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko shingiro. Nshingiye ku byavuzwe hejuru, murasabwa gukora no kubahiriza ibiteganyijwe mu mategeko-shingiro yanyu yo ku wa 18/07/2012 yashyikirijwe RGB ku wa 23/08/2013.”

Ibi bivuze ko abanyamuryango bose bafite uburenganzira bungana ndetse bemerewe kwiyamamaza mu myanya y’ubuyobozi itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa